Article archive

NGOMA YA SACYEGA

23/09/2011 16:09
Sacyega yari umuhannyi w'ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w'umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we...

NYARUBWANA

23/09/2011 16:06
Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imilimo ye, ubwo agataha amara masa. Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho, yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe...

GIKELI NA NTASHYA

23/09/2011 16:04
  Umunsi umwe Gikeli yasohotse mu mwobo yicara irnbere yawo, yota akazuba ari nako atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana. Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga...

INKA

23/09/2011 15:57
 Inka zifite akamaro cyane. Mu Rwanda, inka ziruta ayandi matungo. Amata yazo bayakuramo amavuta, kandi bakayanywa. Irapfa bakayilya. Uruhu bakarucuruza. Kera iyo batarucuruzaga, rwavagamo imyambaro. Amahembe yabikaga ibintu : inzuzi, amafaranga. Ikinono bagikuramo inyama...

So ni nde?

23/09/2011 15:56
So ni nde? Kazitunga. Gira so tunga ? Tunga gege. Gira so gege? Gege amahina. Gira so mahina ? Mahina byavu. Gira so byavu ? Byavu abagabo. Gira so bagabo ? Bagabo ilindi. Gira...

turate u Rwanda

23/09/2011 15:53
 Intero : 1. Turate Rwanda yacu itatse inema, Rwanda yacu nziza gahorane ishya, Gitego cyatatswe ubwiza na Rurema, Hose baraguharanira !... Inyikilizo : Rwanda nziza...; Ntuteze kuzahinyuka mu mahanga, Rwanda nziza... Abawe baguhaye impundu. 2. Ufite ibirunga nka...

umubyeyi araga abana be

23/09/2011 15:46
Bana banjye, ntimubuze isambu yo guhinga, ubunebwe ni bwo gusa buzabatera. Umunsi umwe, umubyeyi wali ufite abana benshi, yumvise ko agiye gupfa, arabahamagaza. Arababwira ati: «mwilinde kugulisha isambu twasigiwe n'ababyeyi bacu. Muli iyo sambu, hahishemo ibintu byinshi. Igihe cyo guhinga...

urukwavu n'inturo

23/09/2011 15:43
Urukwavu rwalihoreye rusanga inturo, ruti: «ko mfite ubwenge bwinshi bwankiza, none hagira ikiza kutwica wamera ute?» Inturo irarusubiza iti: «mfite ubwenge bumwe gusa, aliko ndakeka ko bumfitiye akamaro.» Muli ako kanya bibona amasega aje kubilya. Inturo yulira igiti. Urukwavu rugerageje...

urukwavu n'umukecuru

23/09/2011 15:38
Haliho umukecuru akagira umukwe we kure. Yejeje uburo ashaka kujya kwirebera umwana. Yenda umutsima w'irobe n'umukuzo w'inzoga, ashyira mu gatebo, arapfuka, maze alikorera, aragenda. Ageze ahatagira ingo asanga urukwavu ruli ku zuba. Urukwavu rumubonye, ruti: "Tura ! tura tura nyogoku! Tura...

Intama na bihehe

23/09/2011 15:29
 Umunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziliye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, ilivugiza. Bihehe irahunga. Ihura n'intama. Bihehe iti: "wa mugabo we, urava he?" Intama iti: "ndava i Nyanza." Bihehe iti: "hali mateka ki? " Intama iti: "hali iteka lica...
Items: 91 - 100 of 121
<< 8 | 9 | 10 | 11 | 12 >>