urukwavu n'inturo
Urukwavu rwalihoreye rusanga inturo, ruti: «ko mfite ubwenge bwinshi bwankiza, none hagira ikiza kutwica wamera ute?»
Inturo irarusubiza iti: «mfite ubwenge bumwe gusa, aliko ndakeka ko bumfitiye akamaro.»
Muli ako kanya bibona amasega aje kubilya. Inturo yulira igiti. Urukwavu rugerageje kwiruka amasega ararufata, ararwica.
Inturo iti: «Ubwenge bumwe gusa iyo ali bwiza bukiza nyirabwo.»
Utazi ubwenge ashima ubwe.
Agatereranzamba, ka nyina wa nzamba;
nuhura na Nzamba mu mpinga ya Nzamba; uti «uratahe na Nzamba.»