Article archive

Sebwugugu n'uruyuzi

15/05/2018 15:47
Habayeho umugabo akitwa Sebwugugu. Bukeye amapfa aratera, Sebwugugu asuhukana n' umugore. Baragenda maze bageze mu ishyamba, bahasanga uruyuzi rweze ibihaza byinshi. Baracumbika, batungwa n' ibyo bihaza. Hashize iminsi, umugabo abwira umugore we ati "ngiye gutemera uru ruyuzi rwoye kurengerwa n'...

UMUGABO WAHETSE IMPYISI

21/04/2018 14:11
Umunsi umwe, umugabo yagiye mw’ishyamba ahatega umutego agirango inyamaswa iza kugwamo ayirye. Nyirumutego asubiye kureba asanga impyisi ariyo yaguyemwo, amaso yatukuye amenyo iyashinyitse. Impyisi imubonye, iramutakira iti : Wo karama we ntabara, unkure muri uyu mutego maze umbwire icyo...

MWENERUSAKE AJYA I BWAMI KUGARUZA INKA ZA SE ZANYANZWE

21/04/2018 14:09
Kera habayeho inkoko Rusake yari atunze ishyo ry’inka.Bukeye abantu bajya kuyirega i bwami, bati: nta nkoko yo gutunga inka.Umwami yohereza abantu kwica iyo nkoko no kumuzanira izo nka zayo. Zigeze Ibwami, azigabira umugaragu we, agira ati: nta nka z’inkoko. Rusake yapfuye asize infubyi, iyo nfubyi...

INTAMA IHENDA UBWENGE IMPYISI

21/04/2018 14:07
Umunsi umwe impyisi yahuye n’intama. Impyisi iyibonye irishima iti : amashyo ntama. Intama irayisubiza iti : amashongore. Bimaze kuramukanya, impyisi ikomeza ukuboko kw’intama. Intama irayibwira iti : ese ndekura ? Impyisi irayisubiza iti : sinkurekura kereka umbwiye aho uturuka. Intama irayibwira...

IMPYISI Y’IGIKAKA

21/04/2018 14:04
Habayeho impyisi y’igikaka ikivuga igira iti : ndi Rukubirimikaka, impyisi y’umukubito. Iyo naramukanye ubukana ihene zirakangarana. Kwa Nyamukamato nahakuye ihene y’ibikomo, abari bahari barampunga. Iyo mpyisi Rukubirimikaka yari umutware w’impyisi. Umunsi umwe iyo mpyisi irihorera ibwira izindi...

IMPYISI YASHATSE KURONGORA INZOBE

21/04/2018 14:00
Umunsi umwe, impyisi yagiye mu rufunzo kwishakira icyo irya. Ihageze ihasanga abakobwa beza b’inyamaswa yitwa inzobe. Ibakubise amaso irishima cyane iti : Naje nshaka utwo rya none niboneye abana beza kandi ntibakincitse. Aho itahiye, ibwira se na nyina iti : nabonye abakobwa beza mu ishyamba,...

IMPYISI IZIRA UBUSAMBO BWAYO

21/04/2018 13:57
Kera kose, impyisi yaziranaga n’abantu, aho inyuze bakayiha induru ngo Bihehe yateye.Umunsi umwe, ijya Ibwami kubaza icyo izira. Igeze yo iravunyisha. Umwami ati: Iryo shyano se rije hano rite. Arongera ati: Nimuyinjize numve ibyo ivuga. Impyisi igeze imbere y’umwami irapfukama, ikoma yombi ibwira...

IMBWA IHAKWA N’INGWE

21/04/2018 13:54
Umunsi umwe imbwa yagiye guhakwa ku ngwe y’ingore. Iyo ngwe yari afite ibibwana bitatu. Nuko ingwe ibwira imbwa ati : ngiye kuguha umurimo uzajya unkorera. Ujye umenyera ibibwana ntibizagire icyo biba uhari. Ninjya guhiga ngiye gushaka ikintunga n’ ikigutunga na we, ujye usigara ku bana ubamenye....

IMBWA IBURA UBUHAKE MU NYAMASWA IKABUBONA KWA BUGURUBUBIRI

21/04/2018 13:51
Umunsi umwe imbwa yagiye guhakwa ku nzovu. Imbwa ibwira inzovu iti : nubwo nje kugushakaho ubuhake, mpakwa n’umugabo utagira ubwoba. Inzovu iti : ubona nakangwa n’iki? Imbwa iti : nzemera mbyiboneye. Buracya imbwa iragenda yikinga ku gihuru, inzovu igiye guhita, imbwa iramoka, inzovu iyumvise...

IGISIMBA NYAMUJIJIMA KIZIRA KWIMENERA IBANGA

21/04/2018 13:47
Habayeho igisimba cyitwa Nyamujijima, cyiyubakira inzu nziza mu ishyamba. Kumanywa kikajya guhiga abantu, nimugoroba kikazana intumbi zabo muri iyo nzu, kikarara kizirya. Bukeye Nyamujijima izinduka ijya guhaha. Imaze gutirimuka aho, haza umugore ushaka ubuhake ari kumwe n’akana ke k’agahungu. Uwo...
Items: 1 - 10 of 121
1 | 2 | 3 | 4 | 5 >>