Article archive
umwana n'isega
19/10/2011 13:15
Kera haliho umwana waragiraga intama za se. Iminsi yose akajya avuga, ati "isega ije kuntwara we !" Isega ije kuntwara we !" Ali ukwikinira gusa.
Iminsi yose agahora akura abantu ku milimo baza kumutabara, bagasanga
akina gusa. Bukeye babonye...
igishwi n'inyamanza
19/10/2011 12:53
Igishwi kiti: "mbese ma, igituma bagukunda, jye bakanyanga, aho ugiye ntibakwirukane, aliko jye bakanyirukana !"
Inyamanza iti: "mbese, urabaza ikibitera? Ni uko hose bavuga ko uli igisambo, ukiba ibyo bataguhaye. Aliko jye sinkubagana...
umusore n'umwana w'inkima
19/10/2011 12:46
Kera haliho umusore wali ufite umwana w'inkima. Wa musore abwira inkima ye ati: "ngwino nkima yanjye, nkwigishe kwicara neza !" Inkima iramusubiza iti: "ubungubu ndacyali mutoya! Ikiruta ni uko waba uretse ngakura."
Wa musore arayisubiza ati: "si...
umushwi n'akayongwe
19/10/2011 12:40
Agashwi gato kakundaga gusuzugura nyina kakajya gutoragura. Ntigatekereze ibya nyina. Aliko we agahora akabuza. Yakundaga kwibaza ati: "mbese umunsi ako kana kanjye
kahuye n'akayongwe, bizamera bite ? Kazapfa nta kabuza."
Umunsi umwe gahura...
inka ya nyangara
19/10/2011 12:34
.
Kera hali umuntu witwaga Nyangara. Yamaze imyaka myinshi mu gihugu.
Yali atunze inka imwe gusa.
Aliko nta mwana yagiraga.
Igihe agiye gupfa, abura uwo araga ya nka.
Agiye gupfa abwira abagabo ati:
"iyi nka yanjye nimuyilya muzayishyura iteka maze gupfa."
Abagabo bati: "...
Ingwe yihekuye
23/09/2011 21:05
Ingwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n'igitagangurirwa, bukeye ishaka kujya kwa sebukwe. Igufatira abana b'impongo n'ab'igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira. Ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe. Ikwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara...
nzikurinda na nzikwiba
23/09/2011 16:35
.
Habayeho abagabo babiri, umwe akamenya kwiba undi akamenya kurinda. Umunsi umwe, banywa inzoga baza guhiga. Nzikwiba ati: "Ufite inka yawe Gitare nzayiba kandi tuzayisangira." Undi ati: "Nzi kurinda, ntabwo tuzayisangira."
Nzikwiba aza nimugoroba batabizi, maze yiyicarira mu mfuruka....
umunyamerwe
23/09/2011 16:32
Ni Ruhaya rw'isekurume
Rwa murarika icyanwa
Iyo yarase igihembe
Udusekurume turayihunga.
Igira ibihembe bireba inyuma
Ikagira ubwanwa irarika iteka
Igira umugara wo ku mugongo
Ikawushinga iri ku...
Ngarama na saruhara
23/09/2011 16:29
Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n'umugaragu w'umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya.
Umwami agira...
Joliji Baneti
23/09/2011 16:13
Kera hariho umwana w'ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi.
Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n'umushibuka iruhande rw'ikirundo cy'ibyatsi byumye. Ariyamirira ati «yoo!...
Items: 81 - 90 of 121