umwana n'isega

19/10/2011 13:15

 

 
Kera haliho umwana waragiraga intama za se. Iminsi yose akajya avuga, ati "isega ije kuntwara we !" Isega ije kuntwara we !" Ali ukwikinira gusa.

Iminsi yose agahora akura abantu ku milimo baza kumutabara, bagasanga
akina gusa. Bukeye babonye yuko ali ukubashuka, bigira inama bati: "nasubira gutaka tujye tumwihorera."

Bukeye isega iraza. Uwo mwana kuko yagiraga ubwoba, ayikubise amaso arataka cyane ati: "isega we !.. " Aliko ntibasubira kwita ku byo avuga; isega yica wa mwana, kugira ngo ibone ubulyo bwo kulya intama ze.

Umwana mulizi ntakurwa urutozi!