WARI UZI KO

15/03/2013 14:51
Ihene,intama n’imbwa zagiye mu rugendo rwa kure.Nuko zitega imodokA(Taxi Minibus).Izo nyamaswa ziri hafi kugera aho zagombaga kuviramo Ihene ica mu idirishya irasimbuka igenda itishyuye.Noneho zigeze aho imbwa n’intama ziviramo,Intama irishyura neza irigendera!!Hanyuma imbwa yishyura amafranga5000 bagomba kuyigarurira 2500!!Umushoferi ahita akandagira imodoka ayiha umuriro!!Imbwa bayambura gutyo.Impamvu mubona ihene ibona imodoka niyo yaba iziritse,igaca icyiziriko ikiruka burya ngo iba iziko bagiye kuyishyuza naho intama iyo ibonye imodoka, yambuka nta kibazo ifite!!Burya yo ngo nuko yishyuye neza mu gihe iyo imbwa ibonye imodoka iyirukankana,burya ngo iba irimo kwishyuza.