Voma vuba

21/10/2011 22:24

 

voma vuba
voma vuba uze tuzamuke bulije, ejo iwacu batazabura amazi yo kubobeza imigozi, kuko bafite abakozi bazabubakira urugo.

gira vuba tuzamuke, iwacu batadutegereza igihe kirekire, bakaza kuduhamagara. ikorere dutahe, dore abana batiga bali haruguru yacu, bataza kutugilira urugomo, bakatumenera amazi.

ni neza gutebuka igihe iwacu baduhaye umulimo, kuko baba bawukeneye.