uruyongoyongo n'isega

21/10/2011 22:18

 

Uruyongoyongo n'isega
Isega yamize igufwa liyihera mu nkanka, inanirwa kulyikiza.Itegera izindi nyamaswa yuko iliyikiza izayigororera bikomeye.

Ako kanya hatunguka uruyongoyongo, rwohereza umunwa warwo mu kanwa k'isega, rukuramo lya gufwa.

Rwaka ingororano. Isega irarubaza iti: "urashaka iki ? Mbega ntuzi kwitura uwakugiliye neza ? Wanshyize umunwa mu kanwa sinakulya, none urambaza ingororano ?"
Genda ndetse ndicuza; uburakali butihembera nkakulya."

Ubuhemu n'ubulyalya ni ingeso mbi.