urukwavu n'umukecuru

23/09/2011 15:38

Haliho umukecuru akagira umukwe we kure.
Yejeje uburo ashaka kujya kwirebera umwana. Yenda umutsima w'irobe n'umukuzo w'inzoga, ashyira mu gatebo, arapfuka, maze alikorera, aragenda. Ageze ahatagira ingo asanga urukwavu ruli ku zuba.

Urukwavu rumubonye, ruti: "Tura ! tura tura nyogoku!
Tura bitaraba nabi !...
Tura bitaraba nabi !...
Mfite amacumu abili :
Limwe ndaligutera, ilindi ndaligusongesha ! "

Umukecuru aratura, urukwavu rujyana mu mwobo ibyo yali yikoreye !
Rumaze gusuka rumuha agatebo ke, arataha.

Bukeye agenza kwa kundi rurongera rujyana mu mwobo.
Ahindukiye ahura n'umwuzukuru we.
Ati: "haliya hali umugabo, uko duhuye aranyambura."
Undi ati: "aho none si urukwavu ?" Ubundi uzashyiremo Rukamba.
Nirukubwira ngo tura, uzature, maze ureke rupfundure !

Bukeye umukecuru ashyiramo Rukamba, arapfuka, alikorera. Rumubonye, ruti: "tura, tura, tura." Na we ati: "ndatuye, mwana wanjye, ngwino wende !"

Ruraza, rupfunduye rusanga ni Rukamba.
Rushyiramo, Rukamba irarugereka...
Tali tali, tali tali !...

Aho rugeze rujya gusesera mu mizi y'igishyitsi, Rukamba isingira ubuguru, ruti: "si jye wakwata, wakwata Mizi ya Munyinya !"

Rukamba irekura amaguru ifata umuzi.
Agakwavu kaba kandurutse.
Rukamba irataha na ko ntikasubira iyo nzira.