Urukwavu N' Impyisi

21/08/2017 11:05

Impyisi yashakaga umugabo mwiza. Umunsi umwe irakugendera ibwira izindi nyamaswa byabanaga iti: "Ndashaka nanjye gusabwa." Izisaba no kuzayi shakira umusore uzayisaba.

 

Bukeye Bakame irakuzira ibwira ya mpyisi iti: "Nakuboneye umusore mwiza cyane.", iti: "Ndetse ni umwami, ategeka ibihugu byinshi cyane." Impyisi iti: "Kagire inkuru Bakame iti: "Ese wazamungezaho ute?" Bakame iti: "Ngwino, uzankurikire gusa, nzakugeza kuri uwo mwami ushakaho umugabo".

 

Nuko impyisi na Bakame bifata impamba, bishyira nzira bigera kwa wa mwami washakaga gusaba impyisi. Ubwo ariko Bakame ikaba yari yashatse guhenda impyisi ubwenge. Ikaba yari yayibwiriye mu nzira iti: "Nitugera yo, kuko uri umugeni, uzicishe bugufi, ugire isoni, mbese uzakore nk' abageni kugira ngo umwami nakubenguka azabone ko uri umukobwa mwiza." Iti: "Kandi ubwo ugiye kurongorwa, uri umugeni, naho jyewe ndi umushyitsi." Impyisi irabyemeza. Bigeze yo barabyakira, barabyinjiza, barabyicaza. Wa mwami yatambuka, Bakame ikoshya Impyisi ngo yubike amaso.

 

Biratinda noneho umwami aravuga ati: "Nimushyire bariya bashyitsi amafunguro." Abanyenzu ni ko kuyazana bavuga bati: "Ngayo amafunguro y'abashyitsi." Bakame irarya kuko ibyo bari bazanye byari bigenewe abashyitsi. Ibwira Impyisi iti: "Ubwo wowe uri umugeni, ni ukuvuga ko bakugeneye ibindi, ahari uraza gusangira n' umugabo wawe, jyewe maze kwigendera. Bakame irarya ndetse irabisigaza.

 

Bishyira kera bazana amazi bati: "Ngayo amazi y'abashyitsi, nimukarabe maze muryame." Bakame yoga yonyine kuko bari bavuze ko amazi ari ay'abashyitsi, irangije iryama aho bari bayisasiye yo n' impyisi. Ubwo impyisi iri aho itegereje ko na yo bayibuka. Ariko inzara iyimereye nabi, igasuma gukora ku biryo Bakame yasize, ikifata.

 

Bakame igiye gusinzira ishaka inyenyeri izishyira ku maso, ku buryo impyisi yajyaga gukora kuri bya biryo ikibwira ko Bakame iyireba. N'ahanini uko kwihangana yaguterwaga na ya magambo Baka

e yari yayibwiye ko igomba kwifata nk' umugeni, ikagira ikinyabupfura.

 

Buracya, Bakame n' impyisi barabisezerera. Babiha andi mafunguro bavuga bati: "Ngaya amafunguro y'abashyitsi." Bakame irongera irarya ntiyahaho impyisi. Impyisi na yo uko yakabaye n' inzara, n' ibitotsi, iragumya irihangana. Noneho bati: "Reka duherekeze abatugendereye." Bakame n' impyisi bijya imbere, abari babiherekeje babiha inka yo kubishimira. Aho basubiriye ibwami, impyisi ibwira Bakame iti: "Icyakora biriya wankoreye si byo!" Bakame iratanguranwa iti: "Nanjye nahoze ngira ngo umwami azakwemera. None ngo wabagiriye ikinyabupfura gike, ni cyo cyatumye atagukunda." Impyisi iti: "Iyo nza kubimenya!" Iti: "Mbese ntawasubirayo?" Bakame iti: "Ashwi da" Iti: "Icyakora iyi nka tuzayifatanya." Impyisi iti :"Ntibishoboka, ndakwica maze nitwarire iriya nka kubera ko wampenze ubwenge." Bakame iti: "Ngaho duhamagare, nibatatubwira ko iyi nka ari iyacu twembi ndayiguharira uzayirye wenyine." Nuko Bakame igahamagara imisozi igasubiza. Bakame iti: "Ntiwumva ko bitabye?" Ikongera iti: "Ese iyi nka si iyacu twese?" Imisozi igahorera. Bakame iti: "Ntiwumva se ko bikirije?" Impyisi ibura icyo yongeraho.

 

Bakame ariko ikaba itashakaga gusangira iyo nka n' impyisi. Ni ko kuyibwira iti: "Wowe uzajye uragira iyi nka rimwe nanjye nyiragire irindi." Bigeze aho yisubiraho iti: "Ariko ibyiza ni uko ari jye wajya nyiragira, wowe ukajya uhinga kuko ufite imbaraga. Ugahinga uburo tuzarisha iyi nka". Impyisi irabyemera.

 

Bakame irakugendera no kwa nyina, iyibaza uko izabigenza kugira ngo izarye ya nka yonyine. Nyina irayibwira iti: "Uzakure uburo mu kigega, ujye ubunzanira usigemo imishishi gusa. Hanyuma wice na ya nka, inyama uzizane hano, igihanga cyayo ugishinge mu gishanga, uhamagare impyisi, uyibwire ko inka yarigise, niyikurura umutwe uze wonyine igire ngo ni imbaraga zayo zitumye iyica umutwe."

 

Bakame iragenda ibigenza nk' uko nyina yayibwiye, isahura ikigega igisigamo imishishi y' uburo, ubwo ari nako irunda uburo mu rutare nyina yabagamo. Bukeye ijya kuragira, ibagira ya nka mu gishanga, inyama izijyana kwa nyina, umutwe iwushinga mu isayo. Ihamagara impyisi iti: "Dore nari naragiye hariya none inka yacu yasaye. Wowe ubwo ufite imbaraga genda uyisayure." Iti: "Ariko wayisayura wagira, uramenye ntukurure cyane utayica umutwe." Impyisi iti: "Ndakurura buhoro da!" Ni bwo ikuruye igihanga kiza cyonyine. Bakame iti: "Yampaye inka!" Iti: "Sinakubwiye ko nukurura cyane amahembe acika inka igaheramo?" Iti: "Ahubwo nyihera ayo mahembe nyitwarire jye w' umunyambaraga nke, wowe ufite imbaraga nyinshi usigare wimba, igice kinini gisigaye ucyijyanire." Impyisi iti: "Iyo mana sinayibuza!"

 

Nuko ijyaho iracukura, iracukura ihaca icyobo kinini cyane ngo ikurikiranye cya gihimba cy' inka cyasaye. Cyahe? Kirakajya! Imaze kwiyuha akuya, ibona cya cyobo yacukuye kiyitengukiyeho, kirayica. Aho Bakame iziye isanga igitengu cyayihitanye irishima, iti: "Ngiye kurya inka n' uburo bwanjye uko nshaka!"

 

Kandi nyamara ubwo buro bwari bwarahinzwe n’ impyisi, na ya nka yari iyabyo byombi. Ni uko Bakame ikira ityo ikijijwe n' ubwenge bwayo.

 

Si jye wahera hahera umugani.