umusore n'umwana w'inkima

19/10/2011 12:46

 

 
Kera haliho umusore wali ufite umwana w'inkima. Wa musore abwira inkima ye ati: "ngwino nkima yanjye, nkwigishe kwicara neza !" Inkima iramusubiza iti: "ubungubu ndacyali mutoya! Ikiruta ni uko waba uretse ngakura."

Wa musore arayisubiza ati: "si uko. Waza ubungubu niho wabimenya vuba."

Nuko ya nkima irabyemera iligishwa. Bidatinze imenya kwicara neza no kugenda neza. Wa musore alishima cyane.

Na yo aho yigishilijwe imenya ubwenge kuruta ubwo yali isanganywe.

Igiti kigororwa kikili gito.