umushwi n'akayongwe
19/10/2011 12:40
Agashwi gato kakundaga gusuzugura nyina kakajya gutoragura. Ntigatekereze ibya nyina. Aliko we agahora akabuza. Yakundaga kwibaza ati: "mbese umunsi ako kana kanjye kahuye n'akayongwe, bizamera bite ? Kazapfa nta kabuza." Umunsi umwe gahura na ko, kagiye gutoragura. Akayongwe karaseka cyane, kuko kali kabonye ako gashwi kizanye. Kati: "mbese icyakuzanye ni iki?" Agashwi kati: "nabonye hali umunsi mwiza, ndiyizira. Mama ahora ambuza, kuko amfitiye ubwoba ngo nzapfa. Aliko jye nkamuseka." Akayongwe kati: "ni neza kugira utyo! Iyo ntakubona, sinali kukuralira !" Kakikubitaho, karakaniga. Agasuzuguro gashilira aho. Uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeli. |