umunyamerwe
23/09/2011 16:32
Ni Ruhaya rw'isekurume Rwa murarika icyanwa Iyo yarase igihembe Udusekurume turayihunga. Igira ibihembe bireba inyuma Ikagira ubwanwa irarika iteka Igira umugara wo ku mugongo Ikawushinga iri ku rugamba. Igira imihore myiza cyane Ikaba itungo ryo mu batindi. Iyo bayikuyeho uruhu rwayo Abenshi muri bo baravugishwa. Iyumvire nawe uyu munyabugoyi Ngo aravugishwa abonye igaramye. Yarazindutse ajya gusura Se w'umugore we mu Rugerero Agezeyo asanga barayibaga Inyama ngizo hirya hino Baragabagabana biracika Abana benshi barabya indimi. Aramwenyura akorora buhoro Arasuhuza barikiriza Bamuha icyicaro araruhuka N'agatabi aratumagura Umukuzo uraza yica inyota. Akebuka hirya aho bazigabana Amazi menshi amwuzura akanwa Akabona imbugita ziraca ibintu. Hashize umwanya uringaniye Nyina w'umugore we ajya mu kirambi Avugira mu gutwi kwa Ruhabuka Ari we mugabo we akunda cyane Ati: " Murarebe uko mugenza Uriya mwana w'umunyarwanda." Wa muhungu bimujya mu gutwi Yirya icyara abyinisha intebe Arasukuma gukoma yombi Amasoni aranga abura uko agenza Aragahuruka ajya ku irembo Arinanura agaruka mu rugo. Igihe cyo gutaha kiba kiraje Agaseke keza barakamanura Inyama munani ziragasaga Bamuha umwana wo kumutwaza Izo mbonekarimwe z'iyo mfizi Imisozi itanu barayirenga Uwa gatandatu barasohora Abwira umwana asubira iwabo. Abwira ab'iwe icyo mu gasero Avuga amateshwa atagira uko angana, Aravugishwa bishyira kera, Ati:" Nageze iwanyu munsi y'uruhu Nsanga iseseme barayibaga, Ubwo isekurume iba iranteruye No ku kinyama cy'inzu ngo pi ! Ngo nyikubite amazi Amaso yuzura akanwa. Bampa umukuzo ndawicarira. None rero mugore wanjye Mpa iyo mbugita nzicanirize Umpe n'isafuriya niyicarire Shyushya amazi yo kuzirisha Ushake n'ubugali bwo kuziteka Umpe n'ikinono kivamo isosi." Nyirakanaka ngo abite mu gitwi Araseka cyane ibi byimazeyo Afatwa n'impumu arakumbagara Abira ibyuya yara amaboko Hashize umwanya arahembuka Ariruhutsa aratangara, Ati:" Erega Ruhaya yari inkozeho!" Ni isekurume ntisebanya Kereka utazi uburyo inurira Ni we uyisebya ibi by'abasenzi. |