UMUKOBWA WASIMBUTSE URUPFU MUKASE YARI YAMUTEZE

28/08/2017 18:18

Kera habayeho umugabo witwa Rugondo. Bukeye  ashaka umugore babyarana umwana w’umukobwa bamwita Rugogwe. Nuko nyina aza gupfa, apfuye se azana undi mugore. Umugore ahageze asanga umukobwa yarasabwe n’umwami, amuzira urunuka. Abwira umugabo we ngo niba ashaka ko babana neza, azice umukobwa we. Umugabo asanga kwica umwana we atabishoboye, akabona ko kwirukana umugore we agasigara wenyine na byo ari akandi kaga. Nuko umugore agumya kumuhatira kwica umukobwa.

                                                   Bukeye  se yigira inama yo kujya kumujugunya mu ishyamba, agurira abatwa ngo nibamugeza mu ishyamba bazamukoze icyo bashaka. Abaha isekurume y’intama. Mu gitondo abatwa baramuheka baramujyana, bagana urw’ishyamba. Umukobwa amaze kwicara mu ngobyi atangira kuririmba ati: «Ubona aya maso meza ya Rugogwe rwa Rugondo baguranye umusumbakazi, ubona izi ntoki za Rugogwe rwa Rugondo ziguranywe umusumbakazi, Ubona aya menyo meza ya Rugogwe rwa Rugondo baguranye umusumbakazi, Ubona uyu musatsi mwiza wa Rugogwe rwa Rugondo baguranye umusumbakazi!

 

   Abatwa ntibamwumva, barakomeza baragenda, umukobwa na we akomeza kugenda avuga atyo. Yagera aho abantu bari, akabisubiramwo, ngo wenda hagira umwumva, akazabigeza ku mwami wari waramusabye, akaza akamukiza. Bakomeza urugendo. Sinzi aho banyuze bahasanga abagaragu b’umwami, bakamenya uwo mukobwa. Abatwa bagiye ku hagera baramwirukankana, ngo hatagira uwumva ibyo uwo umukobwa avuga. Nuko umugabo umwe aragenda abibwira umwami ati : «Umukobwa wasabye abatwa baramujyanye bagiye kumuta mu ishyamba». Abatwa baba bageze mu ishyamba bahageze bamwe bati : «Tumwice», abandi bati” Oya. Nuko havamwo umutwa umwe, arababwira ati:  reka tubanze twice isekurume y’intama baduhaye, tuyirye, umukobwa turaba tumutegeka hanyuma. Uwo mutwa yashakaga uko yakiza uwo mukobwa. Abatwa bemera inama abagiriye. Igihe batangiye kubaga intama batarayikuraho uruhu, bumva inzogera z’imbwa z’umwami ziravuga. Bati: ibyo ni ibiki? Bamwe ngo: ni ibintu bikunda kuvugira mu ishyamba. Mu kanya babona imbwa zabagezeho, abagaragu b’umwami babavuzamwo amacumu barabica. Bagiye kwica umutwa wagiriye abandi inama yo kubanza kubaga intama batarica umwana, umukobwa arababwira ati: uwo nimumureke, iyo ntamugira, mba napfuye kare, ni we wankijije. Baramureka, abandi bose babamarira ku icumu. Bamaze kubica umukobwa baramuheka baragenda. Bamugejeje ibwami, umwami aramurongora. Wa mutwa wamukijije abandi batwa, baramugororera. Bukeye se w’umukobwa aza gukena, asigara atunzwe no kuboha ibitebo, akajya abibungana mu ngo. Umuja aza kumubona abibungana mu ngo zari hafi y’ibwami, baramuhamagara. Ahageze, umwamikazi asanga ari se abunza ibitebo, nti yamwibwira, se na we ntiyamumenya. Nuko ategeka ko bagura ibyo bitebo by’uwo mugabo, kandi bakamubwirako azazana n’ibindi. Se arataha ajya kubiboha. Bukeye aragaruka, ndetse azana n’umugore we babyikoreye. 

Bageze ibwami baravunyisha. Umugaragu arababwira ati: nimwinjire. Umugabo arinjira, umugore asigara hanze. Se amaze kwicara, umwamikazi aramubaza ati: ariko ubwo urareba ugasanga aribwo bwa mbere umbona? Umugabo amusubiza ashidikanya ati: mabuja se ko aribwo bwa mbere ngera ibwami, nakumenya nte? Undi aramubaza ati: nta mwana w’umukobwa ugira? Umugabo aramusubiza ati: ntawe ngira nuwo narimfite yarapfuye. Umwamikazi aramusubiza ati: ese uwo mukobwa wawe yapfuye ate? Umugabo amutekerereza uko byamugendekeye, n’ukuntu umukobwa we yamuhaye abatwa bakajya kumwicira mu ishyamba kugirango ashimishe umugore we w’umusumbakazi. Ati : kandi uwo mugore nubu twazanye namusize ku irembo. Umwami kazi abwira umuja ati: genda uzane umugore ari hariya ku irembo. Umugore araza yicara iruhande rw’umugabo we n’imbere y’umwamikazi. Uko ari batatu bararebana. Bimaze umwanya bose bacecetse umwamikazi arababaza ati:  ariko ubu murareba mugasanga amaso ari aya? Wa mugore atangira guhinda umushitsi yicira ijisho umugabo we ati: ndabona uyu muntu asa na wa mwana wacu twabuze. Umugabo we amaze kubyumva no kwitegereza umwamikazi arumirwa atangira gutengurwa. Umwamikazi arahaguruka amufata ukuboko amujyana mu kindi cyumba, bararamukanya, baribwirana, baricara baraganira. Hanyuma umwamikazi ajya kubwira umugabo we ko yabonye umushyitsi udasanzwe. Undi ati : genda umuzane. Umwamikazi aragenda azana se amwereka umwami ati: uyu ni data umbyara. Umwami aramwakira aramushima. Amubwira ko nibyamubayeho byose nta ruhare yabigizemwo. Ategeka ko uwo mugore bamugirira uko yagiriye wa mukobwa waje gukizwa n’Imana ndetse akaba umwamikazi. Nuko ahamagaza abatwa, wa mugore bamujyana mu ishyamba baramwica. Bati: akebo kanjyiye iwa Mugarura.

 

                                             Amaherezo, rya shyano ry’umugore rimaze gupfa, umwami ashakira sebukwe undi mugore, aramugabira, arubaka rurakomera. Aratunga aratunganirwa.