UMUKOBWA WARONGOWE N’UMUGABO WABAGA MU NDA Y’IGITI

28/08/2017 18:09

Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka  umugore babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Kanyana. Kanyana amaze kuba inkumi, abandi bakobwa baramubwira bati : uzaze tujyane  guca imibavu ku  giti kitwa umutegarugori. Ku munsi wo kujya yo, aracyererwa, abandi bakobwa baramusiga. Baragenda baca umubavu mu mashami y’igiti, barataha. Bahindukiye bahura na Kanyana, bati:  reka tukugabanyirize ku mubavu wacu, dore burije kandi ni kure ntiwahagera, kandi ntiwahagenda wenyine. Kanyana aranga aragenda ngo agiye kuwicira.

 

                                         Nuko ageze ku giti cy’umutegarugori, aracyurira. Akigeze hagati, gitangira gukaka. Umukobwa agira ubwoba, aramanuka. Uko amanuka, igiti nacyo kikunama gishaka kurimbuka. Umukobwa agera hasi, igiti nacyo kirandukana n’imizi. Kanyana aragenda. Nuko igiti kiramuhamagara kiti : « ye Kanyana, ye Kanyana, mukobwa wa Mukama na Muhanga, ndinda ni jye Karigene». Igiti kimujya inyuma kimuhamagara gityo, nawe afumyamo ariruka. Kanyana akiruka abaza abo bahuye bose iby’icyo giti kivuga. Ababibonye bose bakumirwa bati:  aya mahano niho tukiyabona. Umukobwa akuka umutima, yibaza uko aza  guhinguka iwabo n’ igiti kimuri inyuma. Ageze mu rugo, igiti kirahamagara kiti : « ye Kanyana, ye Kanyana we, mukobwa wa Mukama  na Muhanga, rinda Karigene, rinda Karigene, rinda Karigene » ! Nyina wa Kanyana ngo abyumve ati :  ibyo ni ibiki ? Nyirashyano, uramenye ntiwinjire mu nzu. Umukobwa abuze uko agira, ajya mu ndaro yari mu gikari, aricara. Bwije, baha musaza we amata n’ibyo kurya ngo amunshyire. Kanyana biramunanira, kuko yari yakutse umutima. Akimara kuryama, abona umugabo araje amuryamye iruhande aramubwira ati : ni jyewe Karigene, cya giti cyakwomye inyuma. Kanyana ashira ubwoba, aracururuka, bararyamana burinda bucya.  Mu museke umugabo arabyuka, asubira mu giti cye cyari gihagaze mu bindi biti byubatse urwo rugo.  Bimara igihe kirekire, wa muntu aza nijoro bwacya agasubira mu giti. Aho bigeze, Kanyana abitekerereza musaza we. Musaza we ahengera igicuku kinishye, bose basinziriye, araza atwika cya giti. Kivamo inka n’abagaragu n’abaja, n’ ibintu byinshi.

 

                                            Amaherezo umugabo arabyuka, agiye kureba igiti cye arakibura. Musaza wa Kanyana  wari umaze gutwika cya giti aramubwira ati : igiti na gitwitse, ntakundi tura duturane. Karigene abuze aho yongera kwihisha, asubira mu nzu, abana n’umugore we.   Nuko baratunga baratunganirwa.