UMUKOBWA WARONGOWE N’IMPYISI

28/08/2017 18:06

Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore babyarana umwana w’umukobwa bamwita Mahiribobo. Uwo mukobwa yarabengaga cyane. Umuhungu uje kumusaba wese, Mahiribobo akamubenga, akavugako   azasabwa n’ umugabo ucira amasaro.

 

                                       Bukeye haza impyisi ije kwiba intama muri urwo rugo, yumva bavugako Mahiribobo abenga abasore bose, ategereje kuzarongorwa n’uje acira amasaro. Kugirango izashobore kumurya, yigira inama yo kuzaza yigize umuntu ikamurambagiza, ikamurongora hanyuma ikazitonda ikamurya. Imaze kunoza uwo mugambi, iragenda itora amasaro y’abantu yari yarariye. Umunsi iza kureshya iyashyira mu kanwa iza yayajunditse. Igeze kwa Mahiribobo iramuramutsa, ihita icira   amasaro. Umukobwa ati: uyu niwe mugabo nifuje kuva kera. Impyisi iramubwira  iti: ubu rero ngiye kwitegura, nkazagaruka nje gutebutsa. Impyisi irataha. Igeze imuhira,  ibwira zene wabo iti: nimujye kujugunya biriya bihanga by’ abantu twariye, kuko ngiye kurongora umwana wo mubantu. Igihe cy’ubukwe kigiye kugera, Impyisi ibwira zenewabo iti: nimusukure uru rugo rwacu, mushake imyambaro y’ubukwe muhereye no kuyo mwagiye mucuza abantu mwariye.Umunsi w’ubukwe ugeze, Impyisi ziriboneza  ziza kwakira umugeni ndetse ziza ziceza,ziririmba Kaze muhire. Umugeni ageze mu rugo, zitereka inzoga. Mahiribobo yari yazanye na murumuna we amuherekeje.  Nuko batangira imisango y’ubukwe. Irangiye Mahiribobo ararongorwa abana n’impyisi. Baba aho. Impyisi ikajya ijya guhiga ibibatunga mu mashyamba, murumuna wa Mahiribobo akayigemurira. Mu nzira ikagenda itaburura abapfu irya. Murumuna wa Mahiribobo agasanga ibataburura. Yataha akabibwira mukuru we, ariko we akabihakana. Impyisi igera igihe ikeka ko muramu wayo yayibonye irya abantu, ni bwo imubwiye iti : nujya kunzanira ibyo kurya, ujye uza uririmba kugirango nze ahagaragara umbone. Iyo impyisi yatahaga kumugoroba yaricaraga igafata inanga yayo igacuranga ivuga iti: nzarya gikuru na kirumuna, nzarya akabere gahundagaye, nzarya n’akandi gahunze amagwe. Nzabukoca kandi nzabukocanga. Mahiribobo na murumuna we bakajya babyumva bakagira ubwoba, ariko ntibabyumve neza.

Hafi y’urugo rwiyo mpyisi hari hatuye umucecuru. Murumuna wa Mahibobo yajya kugemurira muramu we wagiye mu ishyamba guhiga,  agaca ku rugo rw’uwo mukecuru. Umucecuru aza kubabwira ati : hariya muba ni mu mpyisi, zigeza ni joro zikihindura abantu, amaherezo zizabarya. Ntiwumva ibyo avuga acuranga ngo azarya gikuru na kirumuna. Burya se mugirango nibande iba ivuga batari mwebwe?  Bugorobye impyisi zitahutse, nuko barazitegereza, bumva n’umunuko wazo,  bareba n’umunwa wazo n’amenyo yazo. Bamaze kubibona bigira inama yo kuzicika. Umunsi wo kugenda bajya gusezera kuri wa mucecuru. Umukecuru ati: ngiyi impigi izatuma mucika ntimugire icyo muba. Mbere yo kugenda muzayisige ku buriri, impyisi nizibahamagara izajye yitaba zigire ngo muracyahari. Bagiye kugenda basiga ya mpigi bayishinze kuburiri barigendera. Impyisi zitashye ziza zishonje cyane ntacyo zaronse. Ziza zivuga ziti: mwabakobwa mwe murihe mwokavuna umuheto mwe! Iminsi twabahaye irashize. Zahamagara impigi ikitaba. Ziza zije kubarya, zigashaka umuntu witaba zikamubura. Bitinze impyisi ziza  kubona ya mpigi izitaba, zirayimena. Ziruka zikurikira inzira igana iwabo wa ba bakobwa. Zisanga bamaze kwambuka uruzi. Bamaze kugera hakurya barukubitamwo umuzi w’umuhamurano nuko uruzi ruruzura.

 

                                                   Amaherezo za mpyisi zose ziza zibakurikiye. Ntizazuyaza  zirwirohamwo kandi zitazi kwoga ariko zigirango ni rugufi. Zose  zirarohama zishiriramwo.  Nuko Mahiribobo na murumuna we bazikira batyo.