UMUKOBWA WAHETSE AKANYAMASYO

28/08/2017 12:56

Kera habayeho umugabo bukeye ashaka umugore, ba byarana umwana w’umukobwa. Umwana arakura. Umunsi umwe ajya kwahira ishinge, agize ngo arashikuza, igitsina cy’ishinge kizana n’akanyamasyo. Umwana arishima cyane ngo yiboneye akana. Aterura akanyamasyo agashyira mu mugongo, aragaheka, yikorera ishinge, arataha. Ageze mu rugo abwira akanyamasyo ngo nikajye hasi ajye kuvoma amazi, akanyamasyo kaliyangira karamubwira kati : wajyayo umpetse waba iki ? Umukobwa ajya kuvoma agahetse, avuyeyo arakabwira ati : jya hasi nkubure mu nzu. Akanyamasyo kamusubiza karirimba kati : Wakubura umpetse waba iki ma ? Umukobwa icyo akabwiye cyose, akanyamasyo kakamusubiza gatyo, ngo icyo akora nagikore agahetse. Akanyamasyo kamuguma mu mugongo kanga kumuvaho. Nuko  aho kari karyamye mu mugongo hatangira gutonyoka, haza ibisebe.

 

 

                                     Bukeye se na nyina batangira kugira ubwoba, babutewe n’ako gasimba katava mu mugongo w’umwana wabo. Ababyeyi bigira inama yo kujya kuraguza, bagira ngo bamenye iby’ako gasimba. Umupfumu arababwira ati: muzagure inyama muzotse, maze umukobwa mumuzirike ku nkingi hafi y’aho akanyamasyo kazibona neza. ngo na bo bazarebe aho bikinga hafi y’aho bazokereje n’aho umukobwa ari, maze ngo akanyamasyo nikava mu mugongo kajya kurya inyama, bakice. Umupfumu amaze kubaragurira, baragenda babikora uko yababwiye. Akanyamasyo kabonye inyama, kagira ipfa, karavuga kati : yemwe bene kanyama gashirira. Uko  kavuga kakamushinga inzara kamubwira ngo najye kukazanira ziriya inyama. Umukobwa akabura uko ajya kukazanira inyama, kuko yari aziritse atabasha kuva aho ari.

 

 

                                  Amaherezo  akanyamasyo karambiwe, kava mu mugongo kajya kurya za nyama. Abari aho bose baza biruka, bagahurizaho imihini, karapfa. Umukobwa agakira atyo, baramwomora arakira.

 

Si jye wahera hahera  umugani.