UMUKOBWA WACIWE KUKO YATWAYE INDA Y’INDARO

28/08/2017 12:54

Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore babyarana abana babiri: umuhungu n’umukobwa witwa Nyirabirahunga. Umwana baramurera arakura. Amaze kuba umwangavu, se ajya gufata igihe ibwami. Ubwo iwe habaga umuhungu wa mushiki we witwaga Musama. Baba aho, baruzura, bakajya bakina.

 

 

                                                  Bukeye Musama abwira mubyara we ngo basambane.  Umukobwa abanza kwanga; bukeye aremera. Undi munsi Musama ati: ukunze undi, ntamukunda rimwe. Umukobwa aremera barongera barasambana; ndetse biza kuba akamenyero. Nyirabirahunga aza gutwara inda. Nyina aza kubimenya. Amubajije niba atwite, undi aramuhakanira. Amaze kubibona atyo ahamagara musaza we. Musaza we nawe amaze kubyumva araza, ashaka kumenya uwakoreye iryo shyano mushiki we ngo amuhorere, ati: “mbe Nyirabirahunga, mbe mutima uhishira, wa mbwiye uwakwishe nkaguhorera ukibona” Undi ati: simvuga umukunzi, aho kumuvuga, napfa ngahambwa; nagarikwa nkabagwa”. Umugore bimuyobeye atuma ku mugabo we wari ibwami ngo naze arebe umukobwa we ararwaye kandi yarembye. Umugabo arasezera, arataha. Ageze iwe, umugore amutekerereza iby’umukobwa we. Ati: jye byaranyobeye. Nuko umugabo ahamagara Nyirabirahunga, aramwitegereza, asanga koko atwite. Bigeze aho se ati:  nimunzanire abahetsi bajye kumuta mu kivu. Mubyara we, nyirabayazana  aba yabimenye; ajya kumutegera ku cyambu. Abahetsi bageze ku nkombe y’i kivu bamujugunyamwo baritahira. Wa wundi mubyara we akaba yihishe hafi aho, abonye abahetsi batashye yijugunya mu ruzi arohora Nyirabirahunga, aramwambukana bakukira ku karwa kari hakurya. Bahageze baratura, bashaka uko babaho. Noneho barisanzura babana nk’umugabo n’umugore, ntacyo bacyikanga.

 

   Hashize iminsi Musama abwira Nyirabirahunga ati: ngiye guhakwa ibwami tuzabone n’igitunga umwana uzabyara. Aragenda. Amaze iminsi mike ibwami, Nyirabirahunga arabyara. Ategereza ko umugabo we yagaruka ngo amuhembe, aramubura. Nuko ajya inyuma y’inzu aricara. Igikona kiraza kiti: mbe mugore we ko ufite agahinda wabaye iki? Undi ati: ese uragirango ukamare? Kiti: yego! Umugore ati: ese uwagutuma wagenda uvuga ngw’ iki? Kiti: Nagenda mvuga ngo : Oooo! Nyirabirahunga ati: igendere, si wowe wamara agahinda mfite. Haza inyamanza iramubaza iti: mbese ko ufite agahinda. Umugore ati: ese washobora kukamara? Inyamanza  iti: yego! Umugore ati: uwagutuma wagenda uvuga ngw’ iki? Inyamanza iti: nagenda mvuga ngo : “Umubyeyi yarabyaye, we Musama wa Nyirigabo; nta mata y’umwana, nta cyahi cy’umwana,  nta ngobyi y’umwana”! Nyirabirahunga abwira inyamanza ati: nuko genda. Inyamanza igeze ku karubanda iti: Umubyeyi yarabyaye, we Musama wa Nyirigabo; nta mata y’umwana, nta cyahi cy’umwana,  nta ngobyi y’umwana”! Abari ku karubanda bati: nimureke twumve ako kanyoni kavuga. Inyamanza isubiramo. Bati: komeza Musama ari mu rugo. Irakomeza igera mu rugo. Ihagarara ku muvumu isubira muri ya magambo. Musama yica amatwi. Ariko umwami yumvise ibyo inyamanza ivuze. Ahamagara Musama; amubaza ibyo amaze kwumva ibyo aribyo. Musama amutekerereza uko yabanye na mubyara we kwa  nyirarume n’ibyababayeho,  n’uko byatumye bohera Nyirabirahunga. 

Umwami ati: ese kare kose kutabivuga, ngo babe bararetse kumwohera. Nuko amuha inka n’abagaragu. Bajya gukura Nyirabirahunga ku karwa yariho. Amutegeka ko ajyana umugore iwabo. Kandi aca iteka ko ibyamubayeho abikubise icyuhagiro. Nuko Musama aba umugaragu w’umwami, arakira aradamarara n’umugore we Nyirabirahunga n’umwana we.

 

                                                      Amaherezo Musama ajyana n’umugore we n’umwana  kwa sebukwe. Bagiye kubona, babona batungutse aho. Se yicuza icyo yakoze. Barabakira. Musama abatekerereza ibyababayeho byose. Nuko barabakira, barabashima. Bukeye urukumbuzi rushize basubira iwabo kwa se wa Musama. Baratunga, baratunganirwa.