UMUKOBWA WA KUNDAGA KUBENGA HANYUMA AKAGAMBURUZWA N’UMWAMI

28/08/2017 12:57

Kera habayeho  Umugabo ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Gakaraza. Uwo mukobwa yari mwiza cyane. Amaze kuba inkumi, abanyiginya baza kumusaba, arababenga. Abega baramusaba, nabo arababenga. Bigeze aho  se aramubwira ati: mwana wanjye ko abaza kugusaba ubabenga, uzamera ute? Gakaraza aramusubiza ati: uzarebe agasozi keza, uzakanyubakireho, umpe n’abagaragu n’inka, umugabo nzamwishakira. Byaratinze  se yemera kumukorera ibyo ashaka. Areba agasozi kitaruye amwubakiraho urugo rwe, amuha n’abagaragu n’inka. Ati ngaho ibyo washakaga ndabiguhaye mwana wanjye, ahasigaye uzimenye.

 

                                    Bukeye, haza umugabo, muri urwo rugo rwa Gakaraza, ageze ku irembo atuma ujya kumuvunyishiriza. Gakaraza abwira abagaragu be  ati : nimurebe umugunga n’umushokabagabo n’ubugirikindi bugira ingusho n’inkuruba yo ku mbuga, n’agatabi k’i Bugoyi. Byose babishyira mu ntango. Barangije umugabo baramubwira ngo naze. Gakaraza ati : wa mugabo we uragenzwa n’iki? Umugabo ati : ndagenzwa no kubonana n’umukobwa bambwiye uba aha. Ngo agira amaso asa n’ay’ isake y’inkoko yarwanye, akagira n’umukondo umeze nk’urwondo rwa Mukubantende. Akaba umugore, nkaba umugabo. Nkamukamira inka nsanze n’izo nzanye. Gakaraza ati : wa mugabo we aho uzi icyo bakuvuzeho ? Undi ati : ni iki se ? Ati : bambwiye ko iwanyu haba umukenke. Bawusasira inyana zigaca imbyaro mu nda. Kereka zisasiwe undi atari uwo. Umugabo ati : barabeshya. Aragenda azana umukenke, ati : uyu mukenke waca ute imbyaro z’inka ? Gakaraza ati : nagirango uri umugabo, si nari nzi ko uri umushumba. Genda abashumba ndabifitiye. Bukeye haza undi mugabo, ati : nimumvunyishirize. Gakaraza abwira abagaragu be ati : mujye kuzana bya bindi mwanzaniye ubushize. Barabizana. Barangije kubishyira mu ntango, umugabo araza. Gakaraza ati : uragenzwa n’iki ? Undi ati : ndagenzwa n’umwana w’umukobwa. Ngo agira umukondo w’urwondo rwa Mukubantende. Akaba umugore, nanjye nkaba umugabo. Nkamukamira inka nsanze n’izo nzanye. Gakaraza ati : wa mugabo we aho uzi icyo bakuvuzeho ? Undi ati : ni iki se ? Gakaraza ati : iwanyu ngo haba udukurazo. Batwubakisha ikiraro cy’inyana zigasusurukirwa. Umugabo ati : ibyo nabyo. Aragenda azana udukurazo. Ageze ku karubanda ati : twa dukurazo ndatuzanye. Gakaraza ati : nagirango uri umugabo, sinari nzi ko uri umushumba. Niba ari abashumba, nanjye ndabifitiye. Umugabo aragenda.

Bukeye umwami Yuhi Gahindiro  araza, yiyoberanyije, nta mugaragu umuherekeje. Ageze ku irembo kwa Gakaraza arahamagara. Gakaraza ati : uwo mugabo aragenzwa n’iki ? Gahindiro ati : ndagenzwa n’umukobwa ufite umukondo w’urwondo rwa Mukubantende. Akagira amaso nk’ay’isake y’inkoko yarwanye. Akaba umugore nanjye nkaba umugabo. Nkamukamira inka nzanye n’izo nsanze. Gakaraza ati : wa mugabo we uzi icyo bambwiye kiba iwanyu ? Gahindiro ati : ni iki se ? Gakaraza ati : bamwiye ko haba amazi. Bayuhira inyana zikazapfa zitabyaye. Gahindiro ati : simvoma. N’abagaragu banjye ntibavoma. Gakaraza ati : umugore wawe se ntagira abaja ? Gahindiro ati : koko ahatse abaja nanjye ngahaka abagaragu. Simugenera imirimo agenera abaja be. Gakaraza ati : genda, nagirango waje uri umugabo. Gahindiro ati : genda nanjye nagirango uri umugore.

 

  Gahindiro aragenda. Bukeye yohereza umugaragu we, ati : uzagende, ubyigane n’inka zitaha. Maze uzajye kwiyicarira mu murinzi uri mu gikari. Umugaragu aragenda, arahicara. Gakaraza akaba yahishije inzoga, yateretse abagaragu be. Nuko akajya ahamagara umwe umwe, ati ngwino usome. Haza umugabo. Aza gusoma kandi Gakaraza atamuhamagaye. Gakaraza ati : ariko kino kigabo ni ikiroge, cy’igihararumbo cy’icyontazi, kiza gusoma ntagihamagaye ! Umugabo ati : ni wowe wa gisazi we cy’igihararumbo, wowe wabenze u Rwanda rwose. Ati : aho uzabenga n’umwami  Yuhi Gahindiro Kamibambwe Sentabyo !Gakaraza ati ni ukumubenga se ? Ati : nzamutega inyambo zabyariye rimwe, zinikirijwe rimwe. Nahugira kuzireba, azaba ari intarabona, nzamubenga. Nzamutega abagore b’amariza bateze ingori zera, bahetse abana, nahugira kubareba nzamubenga. Nzamutega intebe nyinshi, imwe natayikubita umugeri ngo ayite mu kibanga, indi ngo ayite mu kibumbiro, nzamubenga. Nzamutega intebe ebyiri, naza nti yicare ku yanjye, nzamubenga. Nzamuhera inzoga mu gicuma kidafite  imanzi, nakinyweramo nzamubenga. Umugaragu wa Gahindiro aragenda. Agezeyo, atekerereza shebuja ibyo yabonye n’ibyo yumvise. Bukeye Gahindiro araza. Gakaraza amutega inyambo zabyariye rimwe, abagaragu be baramubwira bati : ngwino urebe izi nka wa mugabo we. Gahindiro ati : nimuzirebe mwe mutarazibona. Arakomeza, bamutega abagore b’amariza, n’intebe. Gahindiro abicamo byose. Ntiyabirora, ntiyabikangwa.

 

                                Amaherezo, Gakaraza aremera, Gahindiro aramurongora. Gakaraza aba atyo umwamikazi w’u Rwanda.