TWIVUGE BYA KINYARWANDA

23/09/2011 14:12

1.Inshongore ikaraga ababisha ku ndekwe,
Umuhungu Rwanga kugarama.

2.Intamati itikura mbere y' ingabo,
Ngarambe badahiga,
Ndi Suzuguza abo twagiye gusohoza.

3.Inyamibwa ikwiye Musinga,
Ya rusakara mu mahina,
Ntwara umuheto w'urusobe.

4.Ndi Bitsindika inkumi bya Rucogoza,
Ndi uwo umwami akunda gutuma mu Rukandamuheto.

5.Ndi icyamamare cy'umutwe,
Ndi rulirimbwa mu mahina rwa Nyilimbirima.

6.Ndi icyago cya Rutagungira,
Ndi umuhungu ndi umuzira guhunga.

7.Ndi impalirwa mihigo, ndi rwijutamihigo,
Ndi rubambiranangabo, ndi ruvukanwa rw'umugabo.

8.Ndi inyamibwa baratira umugabe,
Rukaragandekwe, ndi umugabo ugaragara ku rugamba.

9.Ndi inyamibwa idakemwa, imyambi itagorama,
Ndi inzovu y'imilindi, sinkura ibirenge nshyikirana n'ingamba,
Ntwara kebamubili.

10.Ndi Mudashyikirwa n'abashaka ibishahu,
Ndi ruzimizambuga rwo mu nziza,
Ruzindurwa no gutsinda ababisha,
Ndi Rwamamara aho indinda zikotaniye.

11.Ndi Mugabo umenera intorewa Rukikantambara,
Sinsubizwa inyuma n'ababisha.

12.Ndi Munyuzangabo wa Rugango,
Ndi Manzi ihatse ibigarama.

13.Ndi Mutamu wa Rwasha,
Nanze gutamira nk'abakinzi b'ubwoba, inka tuzitereza iminunga;
Nateye icumu mu nshuro abagabo b'imbwa bakiyafashe mu ntoki,
Ndangamira inkwaya numva iyo imyambi ivugira.

14.Ndi Ngoga bavuga imbaraga, imbabazamahanga,
Ndi Rusanganirantambara.

15.Ndi Ngoga y'igikwerere, igikuba gicika, ndi Manzi y'abacu.

16.Ndi Nkaragaminega ya Rubimbulirangabo,
Abenshi ntibazi kurasana ku nkindi y'inka nk'inkuba ya Seshobore,
Niciye kwa Basebya.

17.Ndi Nkubito inesha ab'ahandi, ndi ruhimbaza abanyogeza.

18.Ndi Nkubito ilirimbwa mu bahizi;
Ruhindana iminega, rubabazantambara.

19.Ndi nyamuca aho batinya intwali zisalitse,
Ndi rubabazandongozi.

20.Ndi rubabaza igitero, ndi rucyaha abaganira, ku rugamba sintezuka.

21.Ndi rubimbura ahananiranye wa Simpunga,
Umuheto urengera imfura nywuhorana mu ntoki.

22. Ndi Nkubito idatinya,
Ndi Nyambo sinkenga,
Mucyo wa Rutinywa,
Ndi umuhungu ntibyijanwa.

23. Nkubitiye umuntu mu gikombe,
Ndamuzamura mukubitira mu gahinga,
Ngo ejo batagira ngo ni inkangu yamumfashije.

24. Ndi Nyamugendamubimbere,
Singenda mu b'inyuma,
Ni jye Nyambo yogeye.

25. Ndi agaca mu ziko ntigashye,
Ndi inkuba y' amaganga.

26. Ndi Gatobotobo ka Ndabateze,
Natega neza ndagatabaruka.

27. Nagiye ku rusenge
Ibitugu ndabitigisa
Imyambi ndayisukiranya,
Abo twari kumwe ndabacyaha
Nitwa Cyaradamaraye.