twirinde guhemuka

19/10/2011 13:18

 

 
Abantu babili bagiye mu ishyamba, umwe abwira undi ati: "niduhura n'inyamaswa y'inkazi, nijya kukulya ndagutabara, nawe nubona ije kumfata, untabare."

Undi aramusubiza ati: "ni byiza."

Ako kanya, babona intare igobotse mu ishyamba. Wa muntu wali wagiliye mugenzi we inama nziza yulira igiti yihishamo.

Mugenzi we usigaye hasi ubwoba buramutaha, icyuya kiramurenga. Abura uko abigenza, yikubita hasi, aziba umwuka ntiyahumeka; intare iraza isanga ameze nk'uwapfuye, iramwinukiliza iramureka iragenda.

Intare imaze kugenda, wawundi wahungiye mu giti, aramanuka ageze hasi abaza mugenzi we ati: "ko nabonye intare ikongorera yakubwiraga iki ?"

Undi ati: "yambwiye ngo sinzongere gusezerana n'iliya yalya ili mu giti !"


Ndi umuhungu ndi umuziraguhunga nanze guhunga twaraye ubusa.