Sebwugugu n'uruyuzi

15/05/2018 15:47

Habayeho umugabo akitwa Sebwugugu. Bukeye amapfa aratera, Sebwugugu asuhukana n' umugore. Baragenda maze bageze mu ishyamba, bahasanga uruyuzi rweze ibihaza byinshi. Baracumbika, batungwa n' ibyo bihaza.

Hashize iminsi, umugabo abwira umugore we ati "ngiye gutemera uru ruyuzi rwoye kurengerwa n' ibyatsi." Umugore aramusubiza ati: "Ahaaa!... wa mugabo we ko utazi uwateye uru ruyuzi none warwangiza; iyo urwihoreye rugutwaye iki ?" Umugabo ati: "Vuga uvuye aho." Sebwugugu yenda umuhoro we arawutyaza, atangira gutema, igicamunsi kigeze arataha.

Hashize iminsi itatu, uruyuzi ruruma; yari yatemye aho rwari rushingiye imizi. Umugore arukubise amaso arumirwa, arajunjama, maze abwira umugabo, we ati: "Ni uko wakoze!" Bakomeza kurya ibihaza bari bahunitse kugeza igihe bishiriye. Bimaze gushira Sebwugugu abwira umugore we ati "Mbese Nyiramama ko biducikiyeho, ntiwagerageza kujya gusoroma udususasusa." Umugore ati: "Sinakubwiye ukansuzugura, none se kandi urambwira iki?" Ni uko barara bipfunditse imyeko mu nda.

Bukeye umugore yenda inkoni ye, umugabo we ati: "Ko ndeba ufashe inkoni ugiye hehe ?” Umugore ati: "Ngiye gushaka udukwi two gucana." Ni uko umugore aragenda. Bigeze nimugoroba umugore ashaka uko abigenza biramuherera! Akebutse iruhande rwe, abona ubuvumo abwinjiramo havamo igishyimbo kimwe kimwe undi munsi hakavamo ishaka rimwe rimwe, undi munsi ishaza, bityo bityo imbuto zose zuzura mu buvumo. Umugore abibonye ati: "Ni jye ugira Imana !" Arateka ararya .

Ku munsi wa gatatu, Sebwugugu ati: "Nta byanjye, umugore wanjye yarigendeye nzamukura he ko ntazi inzira yaciyemo!" Sebwugugu arahaguruka ati: "Mare n' umwaka nzerera ariko nzabone aho impanga y' umugore wanjye yaguye."

Sebwugugu aragenda; bugiye kwira agira amahirwe agera aho umugore we ari. Nyiramama amukubise amaso aratangara, ati: "Wa mugabo we aha hantu wahayobowe na nde ?" Undi ati: "Imana igira ukwayo ni yo ingejeje aha."
Ni uko umugore aramugaburira, arishima kuko yari amaze iminsi adakora ku munwa. Sebwugugu abaza umugore ati: "Ko nduzi inzara yateye hose, wowe uhahira hehe ?" Umugore ajya kumwereka akobo kavamo ibimutunga. Sebwugugu aratutira yubaka ibigega, kuko bwacyaga. bajya kuyora imyaka. Bahunika ibigega byinshi, bakira batyo.

Sebwugugu aratinda aza kurengwa. Bukeye abwira umugore we ati: "Kariya kobo ni gato, ngiye kukagura, nkagire kanini, kajye kazana byinshi, kareke kuzana kamwe kamwe birarambiranye." Umugore ati: "Abaaa !.. Wa mugabo we ibyo bigutwaye iki? Ko uruzi duhunitse!" Sebwugugu ati: "Vuga uvuye aho nta jambo ry' umugore." Nuko afata umuhunda w' icumu arawucanira uratukura maze awushinga muri ka kobo, imyaka yose irakeka irashira. Ngo bucye bajya kureba ntihagira ikiza na gito! Umugore ati: "Warikoze." Barya ibyo bahunitse birashira; inzara iranga ica ibintu. Umugabo amaze iminsi adakoza intoki ku munwa, abwira umugore we ati: "Nyabuneka gerageza jya gukukumba mu kigega ndarembye." Umugore ntiyagira icyo amusubiza, yari yumiwe; arareba kiramuherera, ashaka aho yerekeza amaso arahabura.

Bukeye umugore afata agakoni n' ikibindi arikorera; ageze ku irembo Sebwugugu aramubaza ati: "Ugiye hehe ?" Umugore ati: "Niba mbuze ibyo kurya se n' amazi ndayazira ?" Umugore yaramushukaga kuko yari agiye agiye. Agenda yihuta, akeka ko umugabo ari bumukurikire.

Bugiye kwira araranganya amaso, maze abona inzu mu mpinga y' umusozi araboneza ajya kuhacumbika. Ahageze ahasanga urugo rwubatse koko, ariko rwuzuye impanga z' abantu. Umugore arumirwa agira ubwoba, ariko aratwaza yinjira mu nzu, asanga impanga z' abantu n' ibintu byinshi ndetse, n' iminoga y' amavuta, kuko urwo rugo rwari urw' umwami wari warahunze inyamaswa y' inkazi yari yarateye muri icyo gihugu; ahungana abantu be bose. Inyamaswa yiberaga muri urwo rugo rw' umwami, ariko iryo joro ntiyari ihari, yari yagiye guhiga abantu; yatungwaga n' abantu gusa. Nuko umugore ashyira inkono ku ziko arateka, ararya, arangije yenda inkoni ye, arurira ajya ku rusenge araryama.

Inyamaswa iza gutaha yikoreye umupfu; igeze ku muryango yumva umwuka w' umuntu muzima iti: "Hano haranuka urunturuntu! Ese yemwe uru runturuntu rwaturutse hehe ?" Iti: "Yemwe abari mu nzu ntawantura ?" Umugore aricecekera. Inyamaswa iti: "Urururuuuu, ese ndaturwa na nde ?" Nuko icinya hasi, intumbi yari yikoreye irayahuka, ihirika impanga ye aho iraryama. Inkoko ya mbere ibitse igikoko kirabyuka kijya guhiga. Kimaze kugenda umugore na we abyuka 
u bunyoni, ashyushya ibyo yari yaraje ararya. Akazuba karashe, yenda ikirago ahirika impanga, arakirambura aricara yota izuba.

Nimugoroba umugore asubira ku rusenge ariryamira arasinzira, ntiyari agifite ubwoba. Igisimba gitashye kiti:"Hano haranuka urunturuntu, kiti:"Yemwe ntawantura, nimunture yemwe !" Nuko kiratanyaguza kirarya, gihirika impanga, kirasinzira. Inkoko ikubise ibaba, kirabaduka kijya guhiga. Bukeye umugore arabyuka, igihe yota akazuba nta cyo yikenga, abona umugabo we aragushije. Umugore amukubise amaso arumirwa ati: "Sebwugugu, Kanyabutindi ahanga waharangiwe n' iki? Dore noneho ndore uko ubigenza; nawe irebere izi mpanga zose uko zingana, impanga yawe na yo ntizira kugwa ahangaha".

Umugore bimwanga mu nda, amwinjiza mu nzu aramugaburira; amaze guhaga, Sebwugugu abaririza nyiri urugo, ati: "Urugo ruzabe urw' uburyoko burya abantu." Umugore aramusubiza ati: "Uru rugo ni urw' inyamaswa y' inkazi, uri buze kuyumva muri iri joro." Bumaze kwira bajya ku rusenge; igisimba kiraza cyivugira amagambo yacyo gisanganywe ngo kirumva urunturuntu gicinya umupfu hasi kirarya.

Hashize icyumweru, Sebwugugu abwira umugore we ati: "Igisimba nigihinguka kikavuga ko bagitura, ndamanuka ngiture, maze ngitere icumu." Umugore aramusubiza ati: "Sebuhanya butindi, wa mugabo we mbwira ntiwumve, ugiye gupfa. Iyo uretse tukibera hano bigutwaye iki? Uzi ko wanduhije unkura amata mu munwa, none ugiye gutuma ndibwa n' inyamaswa?" Sebwugugu ati: "Abagore muhorana ubwoba! Iyo tumaze kwica igikoko, aho ntitwaba tugize amahirwe, tukiturira muri uru rugo?" Nuko umugabo afata icumu n' umuhoro arabityaza, umugore nawe afata intorezo arayityaza. Nimugoroba, bigira ku rusenge uko bisanzwe.

Igisimba kiraza, kiti: "Yemwe bene urugo ntawantura ?" Sebwugugu ati: "Hinga nze nguture mugabo wa mama !" Igisimba gicinya umupfu hasi, Sebwugugu amanuka ku rusenge , igisimba kirasama kiramumira, kiti: "Urunturuntu rwabaga ahangaha nararuvuze!" Uyu ndiye ni umugabo, hasigaye umugore !" Ni uko kirurira kigiye gushakira umugore ku rusenge ngo kimurye, umugore agikubita intorezo ku gakanu kirahanuka kikubita hasi, kiti: "Orororo! nariye inyama nyinshi none iyi ndayizize." Nuko umugore amanuka vuba aragicocagura, arangije ajya kuryama.

Mu gitondo umugore areba ingoma, ajya ku gasozi karekare, arayivuza ati: "Uwahabye wese natahe, umubisha namwishe!" Abari mu buvumo bose barayumva bati: "Twumvise ikivuga nk' ingoma, nimuze tujye hanze twumve." Nuko barahurura, ndetse n' umwami nyir' urugo abazamo. Bageze mu rugo, bahasanga umugore wa Sebwugugu n' intumbi y' igisimba iryamye aho. Umugore abatekerereza uko byagenze, nuko umwami aramugororera ndetse aramutunga, aratura aratunganirwa.

Si jye wahera hahera Sebwugugu Sebuhanya-butindi n' igisimba.