Mvuye kwa masenge

21/10/2011 22:52

 

Mvuye kwa masenge

Gahigi na Gahutu baraganira. Gahigi avuye kwa nyirasenge utuye i Kigali none aratekerereza mugenzi we ibyo yabonye. Ageze mu mwaka wa gatanu, na we Gahutu ali mu wa gatatu.

Gahutu: - Uraho Gahi !

Gahigi: - Uraho Gahu !

Gahutu: - Niko se ye! iwanyu baguhembye iki ?

Gahigi: - Bampembye kuruhukira kwa masenge, i Nyamirambo.

Gahutu: - Mbega Imana ! Ubwo ga wageze i Kigali ! Cyo mbwira ibyo wahabonye.

Gahigi: - Yewe ! Ni byinshi: amaduka manini apakiye ibintu, amamodoka acicikana, amagare, amapikipiki, amazu agerekeranye, n'andi manini, abantu b'amoko menshi, indege, amasoko akomeye, amatara ku mihanda, n'ibindi.

Gahutu: - Ayo matara yo ku mihanda amara iki ?

Gahigi: - Amwe amulikira abantu nijoro, andi ali mu mahuliro y'imihanda, akayobora imodoka.

Gahutu: - Aho re ! Ngo ayobora imodoka ? Aravuga ?

Gihigi: - Oya. Wowe se urumva bishoboka ? Avugisha amabara yayo. Umushoferi iyo ayagezeho atwaye imodoka, agomba kwitonda. Iyo asanze ibara lyayo litukura, arahagarara, ubwo wenda izindi modoka ziturutse mu wundi zo zikaba zihita. Yabona ibara lyayo ali icyatsi, agakomeza akagenda.

Gahutu: - Erega afite akamaro cyane !

Gahigi: - Na we urabyumva.

Gahutu: - Utitaye kuli ayo matara bamugira bate ?

Gahigi: - Iyo abajandarume ujya wumva bamufashe baramuhana, kuko aba yishe amategeko, kandi ashobora gutuma imodoka zigongana.

Gahutu: - Ibyo ndabyumvise. Icyagutangaje kurusha ibindi ni iki?

Gahigi: - Ni amahoteli.

Gahutu: - Ngo amateli ?

Gahigi: - (aseka) Amahoteli. Ni ibizu birebire abagenzi bakize bacumbikamo, bakanaliramo.

Gahutu: - Hali iyo winjiyemo wowe?

Gahigi: - Nageze muli imwe, aliko izina lyayo ndalyibagiwe, shahu !

Gahutu: - Na njye iki gihembwe nzihata mbe uwa mbere, nsabe iwacu kunyereka i Kigali.

Gahigi: - Nakubwira iki ! Uzahasanga byinshi utarabona. Ulitonde aliko, dore uracyali akana...


------------------------------------------------------------
Aka kago k'akagero kalimo akagega k'akagegemeza, kalimo agakoko k'agakokokazi, ntikaraye amazi kayaraye kayaraye.