Intama na bihehe

23/09/2011 15:29

 Umunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziliye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, ilivugiza.

Bihehe irahunga. Ihura n'intama.

Bihehe iti: "wa mugabo we, urava he?"
Intama iti: "ndava i Nyanza."
Bihehe iti: "hali mateka ki? "
Intama iti: "hali iteka lica urugomo."
Bihehe iti: "wibeshya !"

Intama iti: "reka dusimbuke iliba lili haliya, nitumara gusimbuka ndakubwira andi mateka y'i Nyanza."
Bihehe iti: "ni koko."

Intama iranyaruka, irasimbuka. Bihehe isimbutse yikubita mu iliba.

Intama iligendera, isiga Bihehe muli ilyo liba yivurugutamo. Intama igeze kure gato, ihura n'agakima.
Agakima kati "ni iki ko wiruka ?"
Intama iti: "ni Bihehe."

Agakima kageze ku iliba, kabonamo Bihehe.
Kati: "urakora iki ahongaho ?"
Bihehe iti "naguye muli ili liba, aliko uwankuramo namugororera."
Agakima kayihereza umulizo, karayikurura ivamo.

Bihehe imaze kuvamo, yanga kurekura umulizo.
Agakima kati: "ndekura se !"
Bihehe iti: "nkurekure ungiliye neza ?"

Agakima kandi karahagoboka.
Kati: "jugunya ako gakima hejuru, nikamanuka umire." Bihehe ikajugunya hejuru, igiye gusimbuka kugafata igwa muli lya liba.
Udukima tuligendera.

Bihehe iti: "ayi we! umushotsi wa mbere
unsanga aha aravuza induru,
maze abantu benshi baze banyice ! "



lsi ntigira inyiturano.
Uwiturwa ineza n'uwo yayigiliye aba agira Imana.