INTAMA IHENDA UBWENGE IMPYISI

28/08/2017 12:24

Umunsi umwe impyisi yahuye n’intama. Impyisi iyibonye irishima iti : amashyo ntama. Intama irayisubiza iti : amashongore. Bimaze kuramukanya, impyisi ikomeza ukuboko kw’intama. Intama irayibwira iti : ese ndekura ? Impyisi irayisubiza iti : sinkurekura kereka umbwiye aho uturuka. Intama irayibwira iti : ndaturuka ibwami. Impyisi yumvise ko intama ituruka Ibwami, irayibaza iti : Ibwami hari mateka ki ? Intama irayisubiza iti : hari amateka aca urugomo kandi uyarenzeho baramwica. Impyisi y’umvise ayo mateka, ibwira intama iti : ibyaribyobyose ndakurya, umwami nashaka azanyice. Intama ibwira impyisi iti : niba ushaka undye ariko ibwami bazakunyishyuza.

 

Intama imaze kumva aho bigeze, imaze kubona  ko impyisi yiyemeje kuyirya, ishaka amayeri yo kuyikira. Nuko irayibwira iti : ndekura maze dusiganwe, turebe urusha undi imbaraga. Dore jye mvuye kurugendo i bwami, naho wowe uracyafite amavamuhira. Twiruke dusiganwe,  numfata udye, nutamfata kandi ubwo ndaba ngukize. Impyisi iti : ndabyemeye, ntituri butere intambwe ebyiri ntaragufata kugakanu. Nuko impyisi irayirekura biravuduka.

 

Ziriruka zigera ahari iriba rirerire. Intama ihageze irazimiza irarisimbuka. Impyisi iza iyikurikiye, nayo irasimbuka. Uko yakiteruye yose, yitura mw’iriba. Impyisi imaze kurigwamo, intama irahindukira ihagagara hejuru y’iriba irayibwira iti : sinakubwiye ngo dusiganwe turebe urusha undi ingufu ? None aragaragaye. Ahasigaye ni ugucirwaho iteka ry’Ibwami rihana abanyarugomo. Hejuru y’iryo riba hari igiti. Mu mashami y’icyo giti hari hicaye inkima. Yari yitegereje ukuntu intama yasimbutse iryo riba n’ukuntu impyisi yariguyemo. N’uko ibwira impyisi iti : Iryo riba ryacukuwe ejo none dore urarihindanyije. Bene ryo nibaza urababwira iki ? Impyisi iti : baraza kunziza urwango rusanzwe, ntibanziza ko natobye iriba ryabo, n’ubundi bari basanzwe banyanga. No ku gasozi bahantukira ari ntacyo nabatwaye. Impyisi irongera iti: simfe n’ibindi nk’amaso ndibukubitane n’umushotsi wa mbere. Cyera kabaye, abashotsi baza gushora inka. Bakiyikubita amaso induru ziravuga. Abantu bose barahurura ni nkoni n’amacumu.

 

  Bakiyikubita amaso aho igaramye mw’iriba, n’amajanja n’imikaka, bayihurizaho amacumu n’amabuye, barayica .Nguko uko impyisi yaciriweho iteka ry’Ibwami, rihana abagome n’abanyarugomo.