INKA

23/09/2011 15:57

 Inka zifite akamaro cyane. Mu Rwanda, inka ziruta ayandi matungo.
Amata yazo bayakuramo amavuta, kandi bakayanywa. Irapfa bakayilya.
Uruhu bakarucuruza. Kera iyo batarucuruzaga, rwavagamo imyambaro. Amahembe yabikaga ibintu : inzuzi, amafaranga.

Ikinono bagikuramo inyama bakagita.
Umulizo uvaho igikoba cy'umuhoro, ugakoreshwa no mu mitako.
Ubusenzi bwo ku mulizo babuzingishaga ibitare,
Ibikoba n'inkuru biva ku ruhu barabitekaga bakabilya. Inka zigira amabara menshi, haliho : imikara, ibihogo, ubugondo, amagaju, imisengo, inzirungu n'ayandi menshi.