IMPYISI Y’IGIKAKA

21/04/2018 14:04

Habayeho impyisi y’igikaka ikivuga igira iti : ndi Rukubirimikaka, impyisi y’umukubito. Iyo naramukanye ubukana ihene zirakangarana. Kwa Nyamukamato nahakuye ihene y’ibikomo, abari bahari barampunga. Iyo mpyisi Rukubirimikaka yari umutware w’impyisi. Umunsi umwe iyo mpyisi irihorera ibwira izindi iti: nimuze tumanuke tujye mu ruzibaziba rwa Kanyarira Kwa Ndabarinze kuhishakira ihene. Impyisi ziragenda zisanga Ndabarinze amaze gupfa. Nuko Rukubirimikaka ibwira abagaragu bayo iti: nimube muri aho ngiye kureba uko bene umupfu bameze. Nuko impyisi iragenda no Kwa ndabarinze isanga bacanye igishyito cy’umuriro. Ikiri ku irembo irahamagara iti: ndi wa mukecuru mushiki wa nyakwigendera. Numvise ibyabaye none nje kubasura. Irongera iti: ariko ntimuyobewe ko na rwaye igisebe ku murundi. None kugirango ne kubatera umwaku, mutwikire uwo muriro mbone uko ntambuka negere umurambo wa musaza wanjye. Nuko bazimya umuriro impyisi irahita ijya mu mbere iganira n’abari aho bakikije umurambo wa ndabarinze. 

Imaze umwanya yunamiye umurambo irabaza iti: Ese muzamushyingura hehe? Bayibwira ko bazamuhamba mu kibumbiro cy’inka ze. Imaze kubyumva iti: nsubiye imuhira kwitegura nshake n’akambaro nikinga, ejo nzaze kubaherekeza kuri urwo rubanza. Nuko impyisi arahaguruka noneho ica mucyanzu iranduruka. Nuko isanga izindi mpyisi aho yazisize, irazibwira iti: mvuye kwa ndabarinze, kandi namenyeko ejo mu gitondo ariho bazamuhamba kandi bakamushyingura mu kibumbiro cy’inka ze. Bukeye bw’uwo munsi, ndabarinze yaraye ahambwe, impyisi zirikora no kuri cya kibumbiro. Zisanga bacyujuje amazi. Rukubirirazibwira iti: Ariya ni amazi y’ubuhoro bw’inka zihankwera. Nimugende muyanywe, namwe ababere amazi y’ubuhoro. Impyisi zose zicoka mu kibumbiro zirayanywa zirayakamya zirangije zegura amabondo zijya kuryama mu mukenke wari hirya y’ikibumbiro. Zimaze kugenda, Rukubirimikaka ijya mu kibumbiro ibona aho bahambye ndabarinze, iramutaburura iritonda iramurya iramumara. Irangije igenda igayagaya kuri iyo nda isanga izindi. Izigezeho isanga zisinziriye, iziryama hagati. Ku manywa, umushumba wa ndabarinze ashora inka.Zigeze ku iriba, zumva umunuko w’impyisi, zirabira, ziva mukibumbiro ziruka zikwirwa imishwaro. Uko zakirutse zigera aho za mpyisi ziryamye.Impyisi zizibonye ziriruka.Umushumba w’inka azibonye avuza induru, abantu barahurura,baraza barazica.Wa mutware wazo, Rukubirimikaka, iriruka irabacika.Igeze mu mpinga y’umusozi, abantu barayibona bavuza induru, baraza barayica.Nguko uko impyisi zapfuye zizize inda mbi yazo. 

Si jye wahera hahera Rukubirimikaka.