Imigani migufi

13/12/2013 07:51

Aho umutindi yanitse ntiriva.

Iyo imbwa ishima indi iba iyiguriza.

Ibuye rimeneka urwondo rugisukuma.

Uwarose nabi burinda bucya.

Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.

Wirukana umugore unywa itabi ukazana urya ubugoro.

Uguhima atiretse agusurira muryamanye.

Ugusuriye ntumusurire akwita ikiburannyo.

Umusarane uri ku nzira ntawe utawunnyamo.

Utabusya abwita ubumera.

Akebo kajya iwa Mugarura.

Agakecuru gahishije ntikabura abuzukuru.

Utuzi wivomeye turaryoha

Umugabo utari so akwibuka amaze

Urwubatswe n’IMANA ntirusenywa n’ umuyaga.

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka.

Utajya Ibwami abeshywa byinshi.

Utazi ubwenge ashima ubwe.

Uguherekeje nijoro umushimira mu gitondo.

Injangwe y’amahirwe ifata imbeba yariye umunyu.

Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu.

Kuba imbwa si ukumoka.

Akagabo gahimba akandi kataraza.

Akuzuye umutima gasesekara ku munwa.

Uguhiga ubutwari muratabarana.

Na nyina w’undi abyara umuhungu.

Umutindi arota icyo ababaye.

Ikibyindi gisa n’umunnyi.

Gusaza ni ugusahurwa.

Gusaza si ukubyiruka.

Umize umusaza aruka imvi.

Iyo umusaza asuze aba aneye.

Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.

Inda nini yishe ukuze.

Akaryamyenda gashima kishyuye.

Umuturanyi mubi arutwa n’itongo.

Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.

Uwagumiwe n’amenyo ahaganywa n’amazi.

Umugore uzi ubwenge yonka undi.

Urukwavu rukuze rwonka abana.

Imana y’umukobwa ni imbere ye.

Umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo.

Iyo inkuba ikubise inkumi ikinga ibere.

Inkubisi y’amabyi irayitarukiriza.

Umufutu woshya amabyi bitari bujyane.

Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe.

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.

Urucira mukaso rugatwara nyoko.

Umukene umukiza ikimyira akakigusiga.

Igiti kigororwa kikiri gito.

Igiti kimwe si ishyamba.

Umwana apfa mu iterura.

Inzoga ni Mucyurabuhoro.

Imana ihora ihoze.

Uwakubitira imbwa gusutama yazimara.

Umugabo mbwa aseka imbohe.

Uwimye umwana aba yimye umukungu.

Nta nkuba ebyiri mu gacu.

Nta bihanga bibiri mu nkono imwe.

Abagabo mbwa botsa imiteja.

Imana ifasha uwifashije.

Icyo imbwa ihaze umanika aho ireba.

Ihene mbi ntawe uyizirikaho iye.

Umujinya w’imbwa ushirira mu nzu.

Agahinda k“inkoko kamenywa n’inkike yatoreyemo.

Imfubyi yumvira mu rusaku.

Inyana ni iya mweru.

Inyana imenyera nyina mu mwijima.

Akizitse ku muhoro gasiga kawuciye.

Bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara.

Agahuje ababiri karabateranya.

Abasangiye ubusa bitana ibisambo.

Ushaka abanzi babiri ateranya umugabo n’umugore.

Inkezi ikera ubwo ireshya na bwo.

Insina ngufi nta utayicaho urukoma.

Amaboko atareshya ntaramukanya.

Usuze agirwa no kunutsa.

Umusore utiraririye ntarongora inkumi.

Uwicaye nabi ababaza imbere ye.

Ubwenge burarahurwa.

Aho udateze umugeni ntuhanga umugayo.

Isuri isambira ibyo isanze.

Nyabarongo yica uyizaniye.

Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.

Abagabo ni imyugariro.

Utazi umurundi amurunda mu nzu.

Umutima w’imfubyi watanze umutwe w’umusaza kumera imvi.

Utagita nyirasenge arisenga.

Nyokorome akuruma akurora.

Nta mugenzi usiga undi

Nta mbwa yurira urugi.

Nta mbeba yurira icyibo.

Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabizira.

Nyir’ikirimi kibiyatanze umurozi gupfa.

Akagabo gahumura katababuye.

Iminsi ipfura umugara w’intare.

Iminsi iteka inzovu mu rwabya.

Iminsi ikuna ingwe.

Amareshyamugeni si yo amutunga.

Igisiga cy’urwara rurerure cyimena inda.

Uvoma yanga avoma ibirohwa.

Umwami ntiyica hica rubanda.

Umwami acumura yicaye.

Umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu.

Umugani ugana akariho.

Intare isaza ku menyo ntisaza ku merwe.

Umubumbyi arira mu rujyo.

Inkoko itaro icyo ibasha kumira.

Akaje gahimwa n’icyakazanye.

Ihene isomwa mushiki wayo.

Agasekurume gato kisunga umugina.

Umusazi arasara akagwa ku ijambo.

Urugiye kera ruhinyuza intwari.

Iminsi iyo ihuze urayiba.

Ukubita imbwa aba ashaka shebuja.

Umukobwa ni nyampinga.

Agasozi kazamutse inka kamanuka umugeni.

Umukobwa ni Nyampinga.

Agatirano ntikamara imbeho.

Amavuta masabano ntanoza imisaya.

Amavuta y’umugabo niamuraye ku murundi.

Ak’i Muhana kaza imvura ihise.

Umuntu ntatinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo.

Nta byera ngo de !

Inkoko iri iwabo ishonda umukara.

Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni.

Agahwa kari ku wundi karahandurika.

Nta mugenzi usiga undi.

Igurukanye umutanyu bavuga ko ari yo yayamaze.

Uvuze ko nyir’urugo yapfuye si we uba umwishe.

Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

Inkingi imwe ntigera inzu.

Ujya gutera uburezi arabwibanza.

Ijya kurisha ihera ku rugo.

Ubwira intumva amara amanonko.

Ababiri bishe mwe.

bucya bwitwa ejo.

Iby’ejo bibara ab’ejo.

Ibirenge bijya imbu kujya imbere.

Akami ka muntu ni umutima we.

Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’umwiru na nyirayo.

Ubugabo butagaruka bubyara ububwa.

Umugabo yihindukiza mu buriri ntiyihindukiza mu ijambo.

Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.

Ubamba isi ntakurura.

Aho umugabo aguye undi arenzaho utwatsi.

Ukuri guca mu ziko ntigushye.

Ushaka urupfu asoma impyisi.

Iyo imbwa yashyutswe irapfa.

Umwana w’undi abishya inkonda.

Umupfu ntiyumva umuruho.

Akarenze umunwa karushya ihamagara.

Akuzuye umutima gasesekara ku munwa.

Ujya kwica ubukombe arabanza akabwagaza.

Umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama.

Ugira Imana abona umugira inama.

Ukora inabi ikaguherekeza.

Ukora icyiza ukagisanga imbere.

Nta murozi wabuze umukarabya.

Nta bugi budakeba.

Nyakibi ntirara bushyitsi.

Umuntu asiga ikimwirukansa ntasiga ikimwirukamo.

Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba.

Nta wuhemuka aho akigenda.