Ikinyabupfura ku ishuli

21/10/2011 22:49

 

Ikinyabupfura mu ishuli

Umunyeshuli warezwe neza usanga anogeye bose, kuko bamusangana ingiro n'imvugo bishimishije. Usanga yubaha abakuru, abana neza n'urungano n'abamugwa mu ntege. Mbese imyifatire ye ali nta makemwa.

Mu ishuli, iyo amaze gusuhuza Mwalimu, amutega amatwi, akumva ibyo amwigisha, maze akayora atyo ubwenge bwinshi. Iyo Mwalimu agize icyo amubaza, amusuhizanya icyubahiro, kuko ali umuntu mukuru kandi w'umubyeyi mu ishuli ashinzwe; agakorana umwete ibyo Mwalimu amutegetse.

Alitonda, akaguma mu mwanya bamuhaye, ntabuze bagenzi be gukora icyabazanye, abaganiliza, abakinisha, abakubaganya, abarangaza.

Iyo ali mu bandi ntapfa kuroha ibigambo abonye byose, bitukana, bisebanya cyangwa bitavugirwa mu ruhame n'ubusanzwe, kera bitaga imvugo ya gishumba.

Yishimira kugilira neza bagenzi be, akunga abarakaranyije, ababeshyerana n'abahuguzanya. Iyo arezwe ibinyoma ndetse wenda agahanwa arengana, yiregura nta burakali kandi ntarware inzika; bityo akilinda inabi, dore ko ali yo iteranya abantu, ikaba gasenyamilyango.