IHENE

23/09/2011 15:25

Ihene igira umubyimba muremure.
Uruhu rwayo rugira ubwoya bugufiya.
Ku kananwa igira ubwanwa.
Ku mutwe hali amahembe abili asubiye inyuma
kandi akomeye. Ihene ikunda kulya ibilyo byiza
gusa, ikunda kulya ibyatsi bibisi.
Iyo igiye mu mulima irona cyane.
Ihene ni itungo ligilira abantu akamaro.
Amahenehene yayo akorwamo ibintu byinshi.
Kera mu Rwanda bamwe bayahaga abana babo.
Arera neza kandi arashishisha cyane.
Mu bindi bihugu, bayakuramo amavuta menshi kandi meza.
Ihene iralibwa.
Amahurunguru yayo afumbira imilima.
Ihene na yo ifite akamaro nk'inka.
Tworore rero neza ihene zacu.