GIKELI NA NTASHYA

23/09/2011 16:04
 



Umunsi umwe Gikeli yasohotse mu mwobo yicara irnbere yawo, yota akazuba ari nako atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana.

Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga Gikeli.
Bararamukanya, baraganira, bigeze aho Ntashya ati «ariko ibikeli mumaze iki? Mugize umwanda, mugize kutiterura aho muri ari ibiba mu myobo ari ibiba mu mazi mwese muri kimwe! Aho uzi ukuntu mupfa umusubizo, rero uko babica wagira ngo ni ukuborora! Ngaho intumbi mu mayira, ngaho intumbi mu mihanda! Ese iyo mudapfa mutyo ubundi mwari kuzakwirwa he ku isi? Rero ngo iyo mugararnye mu mihanda muba mushaka abacamanza! Bahe bakajya! Urubanza muba mwarwiciriye kuko mwirangaraho. Halya icyo mugenderaho ngo ntawe ubajugunya ngo mugwe mureba igicuri? Naho twebwe intashya turi intore, imihamirizo yacu inogeye amaso kandi urupfu rwacu ni urw'ikirago.»

Gikeli ati «Ntashya uyu si umwanda, umubiri wacu koko wuzuye imvuvu kuko kamere yacu ari ko ibishaka. Naho iby'urupfu rwacu si ukwirangaraho, impanuka ntaho zitaba. Kutiterura kwacu ngira ngo ntawadusiga!» Ntashya araseka cyaneee! Ati «ntawabasiga? U bwo se urashaka kuvuga iki ? « Gikeli ati «tuzasiganwe, ari mu igenda ari no mu igaruka, nzakwereka igihandure!» Ntashya aremera. Gikeli ati «ngusabye icyumweru cyo kwitegura, umunsi wagera tukavuduka, kandi ugomba kumenya ko twebwe ibikeli iyo dusiganwa tugendera mu bishanga.»

Icyumweru gishira Gikeli abwira bene wabo ko yateze na Ntashya mu byerekeye gusiganwa. Gikeli ati « nabwiye Ntashya ko twebwe ibikeli iyo dusiganwa tugendera mu bishanga. Bikeli rero murabe mase kandi singombwa kuva aho muri. Dore uko bizagenda: ibikeli mwese muzatumanaho maze Ntashya nahamagara ngo Gikeli, muti «ndi hano!» Ibikeli byose byo mu bishanga bitumanaho, inama iruzura.

Umunsi ntarengwa uragera, Gikeli ahagarara ku nkengero y'igishanga, Ntashya araza amwicara iruhande. Gikeli ati « Ntashya tugiye gusiganwa, ariko nkwibutse ko ibikeli tugendera mu bishanga: aho uzajya ugera uzajye uhamagara uti «Gikeli ugeze he?» Nzasubiza nti «ndi hano!»

Ntashya ati «tugende wintera igihe, niba kandi wanga gukorwa n'isoni ubivuge noye kwiruhiriza ubusa!» Gikeli ati «tugende.» Ntashya ati «wantindiye.» Gikeli yibira mu gishanga, Ntashya araguruka. Gikeli abonye Ntashya yandurutse, aragaruka yiyicarira imbere y'umwobo we, yinywera agatabi ati« Ntashya genda ndaguhaye!»

Ntashya arazimiza, si ukuguruka. Ageze imbere arahamagara ati «Gikeli ugeze he?» Gikeli ati « ndi hano ! » Ntashya afumyamo, hashize umwanya arongera arahamagara yumva Gikeli aritabira kureee! Ntashya ati «binshikiyeho, ngiye gusigwa na Gikeli !» Arongera arahamagara. Gikeli yitabira inyuma y'imisozi itanu. Ntashya ati «nguye agacuho, ahasigaye dusubireyo, maze ndebe ubwo butwali bwawe!» Gikeli ati « nakubwira iki!» Ntashya arakimirana asanga Gikeli yicaye umudendezo n'ibitwenge byinshi. Gikeli ati « ubu se aho Ntashya ntiwiboneye! Ubwirasi bwawe buzakugeza kuki?»

Uguhiga ubutwali muratabarana.
 
<<<