IKAZE

Murakaza neza k'urubuga rwakozwe na HARINDINTWARI DAMASCENE warangije mw'Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali mw'ishami ry'ubumenyi, kuri uru rubuga muzamenyeraho byinshi bijyanye n'umuco nyarwanda (Imigani,ibyivugo;Amahamba;Imisango;urwenya n'ibindi....)

Amafoto y'udukuru two hambere

Items: 1 - 9 of 9

Utuntu n'utundi

wabona utaruzi ko

02/04/2013 19:16
Umukobwa utabeshyeka ntatereteka ..umukobwa udatereteka..ntabona umuhungu..umukobwa utabonye umuhungu ntabona umugabo..iyo atabonye ntashinga urugo ..iyo adashinze urugo ntabona umwana iyo afite umwana...aba igicibwa mu muryango ..iyo abaye igicibwa mu muryango..ubuzima bwe bumera nabi..iyo bumeze...

seka kuko birasekeje

26/03/2013 22:15
1. Rimwe umugore yahoraga yibaza ariko ntagire uwo abyerurira. bigeze aho biramurenga niko guhamagara umukozi wo mu rugo aramubaza ati niko nzajya ngura kirida nk'uko ngura ibiribwa? mbwira muzishyira he? umukozi aramusubiza ati nyamara ndarengana! njya mbona abana bawe aribo bazangiza!? kuko...

TUMENYE IRANGAMUNTU Y'URWANDA

17/03/2013 20:38
Irangamuntu yurwanda igizwe nimibare 16 igabanyije mumatsinda 6. nubwo iyo mibare ari myinshi kuyifata biroroshye kuberako harimo amatsinda adahinduka: ... itsinda rya 1:rigizwe numubare umwe iyo uri umunyarwanda ni 1 itsinda rya 2:rigizwe nimibare ine ihwanye numwaka wavutsemo itsinda rya...

WARI UZI KO

15/03/2013 14:51
Ihene,intama n’imbwa zagiye mu rugendo rwa kure.Nuko zitega imodokA(Taxi Minibus).Izo nyamaswa ziri hafi kugera aho zagombaga kuviramo Ihene ica mu idirishya irasimbuka igenda itishyuye.Noneho zigeze aho imbwa n’intama ziviramo,Intama irishyura neza irigendera!!Hanyuma imbwa yishyura amafranga5000...

IBIBAZO BISEKEJE

15/03/2013 14:15
Ngiye kubaha ikizamini, ugitsinda araba ari intiti! Banza usubize, ntukopere. Hanyuma urebe ibisubizo uze kwikosora. Urambwira amanota wagize. Kandi ntumbeshye. 1. Ufite Twiga (giraffe). Urashaka kuyishyira muri frigo. Urabigenza ute? Igisubizo: ufungura urugi rwa frigo, ukinjizamo twiga,...

ISI NTUYEMO

15/03/2013 14:06
Umwami yari afite umugaragu wakundaga kumubwira ati nyakubahwa burya buri kintu cyose Imana ikora kiba ari cyiza kandi haba hari impamvu. Umunsi umwe umwami agiye ku rugamba baramurasa bamuca urutoki, wa mugaragu we ati humura nyakubahwa buriya Imana ifite impamvu kandi nta kibi ikora byose ni...

AY'URUKUNDO

15/03/2013 13:57
Mu rukundo hajya habamo ibibazo bitandukanye ariko ikibazo nyamukuru ndetse kinatera benshi gutinya kwinjira mu rukundo, ni uguhemukirwa(Déception). Umuntu wahemukiwe mu rukundo rero burya aba afite igikomere ku mutima gishobora no kumukurikirana cyane mu gihe yaba akundanye n'undi muntu nyuma...

INZIRA Y'URUKUNDO

15/03/2013 13:37
Uhura n'umuntu mutaziranye, mukaba inshuti zisanzwe, mukishimirana mugashiduka mwakundanye urukundo rugeze kure. Agukorera byinshi byiza ukamwimariramo, nyuma akajya rimwe na rimwe agukosereza ukababara ariko ukihangana kuko wamaze kumva utabasha kubaho adahari. Arakubabaza ukumva ibyiza ari uko...

UDUKURU TW'ABANA

uruyongoyongo n'isega

21/10/2011 22:18
  Uruyongoyongo n'isega Isega yamize igufwa liyihera mu nkanka, inanirwa kulyikiza.Itegera izindi nyamaswa yuko iliyikiza izayigororera bikomeye. Ako kanya hatunguka uruyongoyongo, rwohereza umunwa warwo mu kanwa k'isega, rukuramo lya...

nkunda ababyeyi banjye

21/10/2011 22:12
  Nkunda ababyeyi banjye Nkunda ababyeyi banjye kuko ali bo bambyaye. Ababyeyi banjye barankunda kandi bakandera neza. Bangabulira neza igihe cyose nshonje. Iyo nkeneye umwambaro barawungulira. Data na mama barababara cyane iyo ndwaye, maze bakihutira kunjyana...

ikiganiro

19/10/2011 13:19
    - Nyiramayonde bilibili - Yabyaye umwana bilibili - Amutuma ku ruzi bilibili - Ifi iramutwara bilibili - Iyo ntiyali ifi bilibili - Yali intabaza bilibili - Itabaza umugore ku muguruka - Itabaza isandi ku itaka - Kabe gato...

twirinde guhemuka

19/10/2011 13:18
    Abantu babili bagiye mu ishyamba, umwe abwira undi ati: "niduhura n'inyamaswa y'inkazi, nijya kukulya ndagutabara, nawe nubona ije kumfata, untabare." Undi aramusubiza ati: "ni byiza." Ako kanya, babona intare igobotse mu ishyamba. Wa...

umwana n'isega

19/10/2011 13:15
    Kera haliho umwana waragiraga intama za se. Iminsi yose akajya avuga, ati "isega ije kuntwara we !" Isega ije kuntwara we !" Ali ukwikinira gusa. Iminsi yose agahora akura abantu ku milimo baza kumutabara, bagasanga akina gusa. Bukeye babonye...

igishwi n'inyamanza

19/10/2011 12:53
    Igishwi kiti: "mbese ma, igituma bagukunda, jye bakanyanga, aho ugiye ntibakwirukane, aliko jye bakanyirukana !" Inyamanza iti: "mbese, urabaza ikibitera? Ni uko hose bavuga ko uli igisambo, ukiba ibyo bataguhaye. Aliko jye sinkubagana...

umusore n'umwana w'inkima

19/10/2011 12:46
    Kera haliho umusore wali ufite umwana w'inkima. Wa musore abwira inkima ye ati: "ngwino nkima yanjye, nkwigishe kwicara neza !" Inkima iramusubiza iti: "ubungubu ndacyali mutoya! Ikiruta ni uko waba uretse ngakura." Wa musore arayisubiza ati: "si...

umushwi n'akayongwe

19/10/2011 12:40
    Agashwi gato kakundaga gusuzugura nyina kakajya gutoragura. Ntigatekereze ibya nyina. Aliko we agahora akabuza. Yakundaga kwibaza ati: "mbese umunsi ako kana kanjye kahuye n'akayongwe, bizamera bite ? Kazapfa nta kabuza." Umunsi umwe gahura...

inka ya nyangara

19/10/2011 12:34
. Kera hali umuntu witwaga Nyangara. Yamaze imyaka myinshi mu gihugu. Yali atunze inka imwe gusa. Aliko nta mwana yagiraga. Igihe agiye gupfa, abura uwo araga ya nka. Agiye gupfa abwira abagabo ati: "iyi nka yanjye nimuyilya muzayishyura iteka maze gupfa." Abagabo bati: "...

UDUKURU TUGUFI

Abana babi

21/10/2011 22:34
  abana babi yohani na yozefu bali bavuye kuvoma. igihe bataragera imuhira, babona abana batazi bicaye haruguru yabo, barabasuhuza. abo bana aho kubikiliza, bahagurukana udukoni bali bafite, bakanura amaso, batuka yohani na yozefu. yohani, ati: " yozefu...

Dutahe iwacu

21/10/2011 22:33
  dutahe iwacu abalimu nibamara kudusezerera, duhere ko dutaha. nitugera mu mayira, tureke kugira aho duhagarara, kuko iwacu baba bifuza kutubona. nitugera iwacu, tubasuhuze neza. nitumara kuruhuka gato, dusabe akalimo ko gukora, tugakorane...

Turajijuka buhoro buhoro

21/10/2011 22:31
  turajijuka buhoro buhoro turajijuka bikomeye, kuko dusobanura neza ibi dusoma. ubu rero tugiye kuba abana bafitiye igihugu akamaro. gufutura ibi dusoma, bizatuma duca ubujiji, abatazi gusoma bagifite. ubujiji buzacika, bitewe no gufutura ibi...

isake na sakabaka

21/10/2011 22:30
  isake na sakabaka isake yagiye guhaha, ivuyeyo ihura na sakabaka. isake ikubise sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina. sakabaka ibaza isake, iti: "uhahiye he? barahaha bate?" isake irayisubiza, iti: "duhahiye i bugoyi, aliko birakomeye!!...

Imana

21/10/2011 22:30
    aho muzi ko ibi tubona ali imana yabihaye kubaho? ni yo ituma bikura, ni yo ituma bihumeka, ni yo ituma bibaho, ni yo ibitegeka. imana rero, ni yo idutegekera ubuzima. imana iruta kure ba data na ba mama. iruta ba sogokuru na ba sogokuruza, kuko ali...

sehene

21/10/2011 22:28
  ihene dore ihene ya sehene. kariya kana mubona, ni sehene uyiragiye. ayiragira neza, yataha bakayimukamira. amata yayo bayita amahenehene. ayo mata afite akamaro: bayaha abana bakili bato, kuko abamerera neza. abamerewe nabi na bo arabavura,...

urulimi

21/10/2011 22:28
  urulimi urulimi rufite akamaro kanini. rutuma tuganira, tukagaragaza ibitekerezo dufite mu gihe tuvuga, tukanabisobanura. ibikoko birarugira, aliko bivuga uko imana yabihaye. utite urulimi ruzima, avuga neza. akana gato ko, kavuga...

amagi

21/10/2011 22:26
  amagi amagi na yo afite akamaro kanini, ali ku bana, ali ku bakuru. uwariye amagi, ahora akomeye, amerewe neza. uriye amagi abili, aruta uriye igitoke kinini. koko amagi afitiye umubili akamaro. amagi avura abana bakorora, iyo bayariye ali mabisi, atera...

umuceli

21/10/2011 22:26
  umuceli umuceli bawutera aho amazi ali mu bibaya, aliko si mu mugezi hagati. iyo weze barawusarura, bakawuhura, bakawugosora. umuceli weze neza urererana. iyo bamaze kuwugosora, bawuhunika mu magunira, bakawubika ahameze, neza, ukaba wahamara igihe kirekire...

umutima n'amaraso

21/10/2011 22:25
  umutima … amaraso dufite umutima uterera mu gituza. uwo mutima utera igihe tugifite ubuzima. ni wo ugabura mu bice dufite. ayo maraso ni yo alimo ibituma umubili wacu ubaho. iyo umutima utera nabi, tuba tumerewe nabi. kuvura umutima biragora, aliko...

Voma vuba

21/10/2011 22:24
  voma vuba voma vuba uze tuzamuke bulije, ejo iwacu batazabura amazi yo kubobeza imigozi, kuko bafite abakozi bazabubakira urugo. gira vuba tuzamuke, iwacu batadutegereza igihe kirekire, bakaza kuduhamagara. ikorere dutahe, dore abana batiga bali...

Gukina

21/10/2011 22:22
  gukina isaha yo gukina irageze.haguruka neza, sohoka buhoro udakubagana. nugera mu kibuga, utegereze amategeko abalimu baguha. ubu tugiye gukina. itegure gukina neza. gukina bigufitiye akamaro, kuko bikomeza umubili wawe, bikawuha kugira ubuzima...

IBIRIMO

IGITEKEREZO CYA MATAMA YA BIGEGA

23/06/2016 17:13
  Umugabo bigega yabaye aho, maze abyara umwana w’umukobwa Matama: yari yaravukanye isaro ku ntoki, ntihabe hagira uhirahira ngo arimwake.    Mibambwe umwami w’u Rwanda, atambagira igihugu, acumbika ahitwa I Remera rya Kanyinya. Mu gicuku gishyira inkoko, Mibambwe yumva...

Sakwe Sakwe?

14/12/2013 07:01
Nyiramahenagurwa-Urutare rwo ku nzira. Mugongo mugari umpekera abana.-Urutara (uburiri) Wambukije umwami utagira amaguru-Urusyo. Nagutera Rutare rwa Sebayanda rwasa ingimagihumbi-Urusyo. Mweru n'iyayo-Urusyo n'ingasire. Kwa Bukoco barakocagurana-Urusyo n'ingasire. Igira inyuma y'inzu uce...

YIGIZE SYOLI

14/12/2013 05:24
Uyu mugani baca ngo: "Yigize syoli", bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati: "Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!" Byakomotse kuri Syoli w'i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w'i 1600. Syoli yabyirukiye ku Cyuru...

BIRARO MUTAMANGANDO

14/12/2013 05:12
Habayeho umugabo akitwa Mwungeli, akagira abana mirongo urwenda n' icyenda. Umwana we w’ umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando. Bari abatwa; umwuga wabo wari uwo kubumba inkono. Biraro Mutemangando we, yanga kubunba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya kuboneza. Bukeye se aramubwira ati:...

UGIYE I BURYASAZI

14/12/2013 04:52
Kera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi. Nyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi. Bukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira atereka ku ziko. Ahamagara umukazana we aramubwira ati « mwana wanjye, ngutwo utuboga...

Imigani migufi

13/12/2013 07:51
Aho umutindi yanitse ntiriva. Iyo imbwa ishima indi iba iyiguriza. Ibuye rimeneka urwondo rugisukuma. Uwarose nabi burinda bucya. Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri. Wirukana umugore unywa itabi ukazana urya ubugoro. Uguhima atiretse agusurira muryamanye. Ugusuriye ntumusurire...

Ingwe yihekuye

23/09/2011 21:05
Ingwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n'igitagangurirwa, bukeye ishaka kujya kwa sebukwe. Igufatira abana b'impongo n'ab'igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira. Ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe. Ikwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara...

nzikurinda na nzikwiba

23/09/2011 16:35
. Habayeho abagabo babiri, umwe akamenya kwiba undi akamenya kurinda. Umunsi umwe, banywa inzoga baza guhiga. Nzikwiba ati: "Ufite inka yawe Gitare nzayiba kandi tuzayisangira." Undi ati: "Nzi kurinda, ntabwo tuzayisangira." Nzikwiba aza nimugoroba batabizi, maze yiyicarira mu mfuruka....

umunyamerwe

23/09/2011 16:32
  Ni Ruhaya rw'isekurume Rwa murarika icyanwa Iyo yarase igihembe Udusekurume turayihunga. Igira ibihembe bireba inyuma Ikagira ubwanwa irarika iteka Igira umugara wo ku mugongo Ikawushinga iri ku...

Ngarama na saruhara

23/09/2011 16:29
Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n'umugaragu w'umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya. Umwami agira...

Joliji Baneti

23/09/2011 16:13
Kera hariho umwana w'ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi. Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n'umushibuka iruhande rw'ikirundo cy'ibyatsi byumye. Ariyamirira ati «yoo!...

NGOMA YA SACYEGA

23/09/2011 16:09
Sacyega yari umuhannyi w'ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w'umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we...

NYARUBWANA

23/09/2011 16:06
Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imilimo ye, ubwo agataha amara masa. Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho, yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe...

GIKELI NA NTASHYA

23/09/2011 16:04
  Umunsi umwe Gikeli yasohotse mu mwobo yicara irnbere yawo, yota akazuba ari nako atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana. Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga...

TWIVUGE BYA KINYARWANDA

23/09/2011 14:12
1.Inshongore ikaraga ababisha ku ndekwe, Umuhungu Rwanga kugarama. 2.Intamati itikura mbere y' ingabo, Ngarambe badahiga, Ndi Suzuguza abo twagiye gusohoza. 3.Inyamibwa ikwiye Musinga, Ya rusakara mu mahina, Ntwara umuheto w'urusobe. 4.Ndi Bitsindika inkumi bya Rucogoza, Ndi uwo...

urukwavu n'igikona

20/09/2011 12:47
Urukwavu rwatonganye n'igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica. Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda. Urukwavu ruti « iki gisiga nagikinishije, mba nacyishe nkakirya. » Nuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya, ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutora....

isha n'inzovu

20/09/2011 12:35
Umunsi umwe isha yaganiraga n'izindi nyamaswa, nuko iza kuzibwira, iti « aho mwari muzi ko naguze ya nzovu nini muzi, none ikaba inkorera ? » Impongo yumvise ayo magambo iratangara cyane, iti " ni uko uvuze? Sigaho kutubeshya ! Ndetse ejo kare tuzayibariza...

nkuba na gikeli

19/09/2011 14:08
Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hilya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye.. Nkuba abaza Gikeli ati:"ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe...

nyashya na baba

19/09/2011 14:02
Habayeho umugabo n'umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n'umukobwa. Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni....

twisekere

04/09/2011 15:53
Umugabo yari agiye kujya iburaya, aha umukozi wo mu rugo telefone amubwira ko habaye ikibazo azahita amubipa.Hashira ibyumweru bibiri nta bip n’imwe iturutse ku mukozi we .Uwo nyakubahwa akagira ngo ibintu ni sawa. Umunsi umwe, agira arya yumve wa mukozi arabipye.Undi yihutira...
Items: 41 - 60 of 67
<< 1 | 2 | 3 | 4 >>