IKAZE

Murakaza neza k'urubuga rwakozwe na HARINDINTWARI DAMASCENE warangije mw'Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali mw'ishami ry'ubumenyi, kuri uru rubuga muzamenyeraho byinshi bijyanye n'umuco nyarwanda (Imigani,ibyivugo;Amahamba;Imisango;urwenya n'ibindi....)

Amafoto y'udukuru two hambere

Items: 1 - 9 of 9

Utuntu n'utundi

wabona utaruzi ko

02/04/2013 19:16
Umukobwa utabeshyeka ntatereteka ..umukobwa udatereteka..ntabona umuhungu..umukobwa utabonye umuhungu ntabona umugabo..iyo atabonye ntashinga urugo ..iyo adashinze urugo ntabona umwana iyo afite umwana...aba igicibwa mu muryango ..iyo abaye igicibwa mu muryango..ubuzima bwe bumera nabi..iyo bumeze...

seka kuko birasekeje

26/03/2013 22:15
1. Rimwe umugore yahoraga yibaza ariko ntagire uwo abyerurira. bigeze aho biramurenga niko guhamagara umukozi wo mu rugo aramubaza ati niko nzajya ngura kirida nk'uko ngura ibiribwa? mbwira muzishyira he? umukozi aramusubiza ati nyamara ndarengana! njya mbona abana bawe aribo bazangiza!? kuko...

TUMENYE IRANGAMUNTU Y'URWANDA

17/03/2013 20:38
Irangamuntu yurwanda igizwe nimibare 16 igabanyije mumatsinda 6. nubwo iyo mibare ari myinshi kuyifata biroroshye kuberako harimo amatsinda adahinduka: ... itsinda rya 1:rigizwe numubare umwe iyo uri umunyarwanda ni 1 itsinda rya 2:rigizwe nimibare ine ihwanye numwaka wavutsemo itsinda rya...

WARI UZI KO

15/03/2013 14:51
Ihene,intama n’imbwa zagiye mu rugendo rwa kure.Nuko zitega imodokA(Taxi Minibus).Izo nyamaswa ziri hafi kugera aho zagombaga kuviramo Ihene ica mu idirishya irasimbuka igenda itishyuye.Noneho zigeze aho imbwa n’intama ziviramo,Intama irishyura neza irigendera!!Hanyuma imbwa yishyura amafranga5000...

IBIBAZO BISEKEJE

15/03/2013 14:15
Ngiye kubaha ikizamini, ugitsinda araba ari intiti! Banza usubize, ntukopere. Hanyuma urebe ibisubizo uze kwikosora. Urambwira amanota wagize. Kandi ntumbeshye. 1. Ufite Twiga (giraffe). Urashaka kuyishyira muri frigo. Urabigenza ute? Igisubizo: ufungura urugi rwa frigo, ukinjizamo twiga,...

ISI NTUYEMO

15/03/2013 14:06
Umwami yari afite umugaragu wakundaga kumubwira ati nyakubahwa burya buri kintu cyose Imana ikora kiba ari cyiza kandi haba hari impamvu. Umunsi umwe umwami agiye ku rugamba baramurasa bamuca urutoki, wa mugaragu we ati humura nyakubahwa buriya Imana ifite impamvu kandi nta kibi ikora byose ni...

AY'URUKUNDO

15/03/2013 13:57
Mu rukundo hajya habamo ibibazo bitandukanye ariko ikibazo nyamukuru ndetse kinatera benshi gutinya kwinjira mu rukundo, ni uguhemukirwa(Déception). Umuntu wahemukiwe mu rukundo rero burya aba afite igikomere ku mutima gishobora no kumukurikirana cyane mu gihe yaba akundanye n'undi muntu nyuma...

INZIRA Y'URUKUNDO

15/03/2013 13:37
Uhura n'umuntu mutaziranye, mukaba inshuti zisanzwe, mukishimirana mugashiduka mwakundanye urukundo rugeze kure. Agukorera byinshi byiza ukamwimariramo, nyuma akajya rimwe na rimwe agukosereza ukababara ariko ukihangana kuko wamaze kumva utabasha kubaho adahari. Arakubabaza ukumva ibyiza ari uko...

UDUKURU TW'ABANA

uruyongoyongo n'isega

21/10/2011 22:18
  Uruyongoyongo n'isega Isega yamize igufwa liyihera mu nkanka, inanirwa kulyikiza.Itegera izindi nyamaswa yuko iliyikiza izayigororera bikomeye. Ako kanya hatunguka uruyongoyongo, rwohereza umunwa warwo mu kanwa k'isega, rukuramo lya...

nkunda ababyeyi banjye

21/10/2011 22:12
  Nkunda ababyeyi banjye Nkunda ababyeyi banjye kuko ali bo bambyaye. Ababyeyi banjye barankunda kandi bakandera neza. Bangabulira neza igihe cyose nshonje. Iyo nkeneye umwambaro barawungulira. Data na mama barababara cyane iyo ndwaye, maze bakihutira kunjyana...

ikiganiro

19/10/2011 13:19
    - Nyiramayonde bilibili - Yabyaye umwana bilibili - Amutuma ku ruzi bilibili - Ifi iramutwara bilibili - Iyo ntiyali ifi bilibili - Yali intabaza bilibili - Itabaza umugore ku muguruka - Itabaza isandi ku itaka - Kabe gato...

twirinde guhemuka

19/10/2011 13:18
    Abantu babili bagiye mu ishyamba, umwe abwira undi ati: "niduhura n'inyamaswa y'inkazi, nijya kukulya ndagutabara, nawe nubona ije kumfata, untabare." Undi aramusubiza ati: "ni byiza." Ako kanya, babona intare igobotse mu ishyamba. Wa...

umwana n'isega

19/10/2011 13:15
    Kera haliho umwana waragiraga intama za se. Iminsi yose akajya avuga, ati "isega ije kuntwara we !" Isega ije kuntwara we !" Ali ukwikinira gusa. Iminsi yose agahora akura abantu ku milimo baza kumutabara, bagasanga akina gusa. Bukeye babonye...

igishwi n'inyamanza

19/10/2011 12:53
    Igishwi kiti: "mbese ma, igituma bagukunda, jye bakanyanga, aho ugiye ntibakwirukane, aliko jye bakanyirukana !" Inyamanza iti: "mbese, urabaza ikibitera? Ni uko hose bavuga ko uli igisambo, ukiba ibyo bataguhaye. Aliko jye sinkubagana...

umusore n'umwana w'inkima

19/10/2011 12:46
    Kera haliho umusore wali ufite umwana w'inkima. Wa musore abwira inkima ye ati: "ngwino nkima yanjye, nkwigishe kwicara neza !" Inkima iramusubiza iti: "ubungubu ndacyali mutoya! Ikiruta ni uko waba uretse ngakura." Wa musore arayisubiza ati: "si...

umushwi n'akayongwe

19/10/2011 12:40
    Agashwi gato kakundaga gusuzugura nyina kakajya gutoragura. Ntigatekereze ibya nyina. Aliko we agahora akabuza. Yakundaga kwibaza ati: "mbese umunsi ako kana kanjye kahuye n'akayongwe, bizamera bite ? Kazapfa nta kabuza." Umunsi umwe gahura...

inka ya nyangara

19/10/2011 12:34
. Kera hali umuntu witwaga Nyangara. Yamaze imyaka myinshi mu gihugu. Yali atunze inka imwe gusa. Aliko nta mwana yagiraga. Igihe agiye gupfa, abura uwo araga ya nka. Agiye gupfa abwira abagabo ati: "iyi nka yanjye nimuyilya muzayishyura iteka maze gupfa." Abagabo bati: "...

UDUKURU TUGUFI

Abana babi

21/10/2011 22:34
  abana babi yohani na yozefu bali bavuye kuvoma. igihe bataragera imuhira, babona abana batazi bicaye haruguru yabo, barabasuhuza. abo bana aho kubikiliza, bahagurukana udukoni bali bafite, bakanura amaso, batuka yohani na yozefu. yohani, ati: " yozefu...

Dutahe iwacu

21/10/2011 22:33
  dutahe iwacu abalimu nibamara kudusezerera, duhere ko dutaha. nitugera mu mayira, tureke kugira aho duhagarara, kuko iwacu baba bifuza kutubona. nitugera iwacu, tubasuhuze neza. nitumara kuruhuka gato, dusabe akalimo ko gukora, tugakorane...

Turajijuka buhoro buhoro

21/10/2011 22:31
  turajijuka buhoro buhoro turajijuka bikomeye, kuko dusobanura neza ibi dusoma. ubu rero tugiye kuba abana bafitiye igihugu akamaro. gufutura ibi dusoma, bizatuma duca ubujiji, abatazi gusoma bagifite. ubujiji buzacika, bitewe no gufutura ibi...

isake na sakabaka

21/10/2011 22:30
  isake na sakabaka isake yagiye guhaha, ivuyeyo ihura na sakabaka. isake ikubise sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina. sakabaka ibaza isake, iti: "uhahiye he? barahaha bate?" isake irayisubiza, iti: "duhahiye i bugoyi, aliko birakomeye!!...

Imana

21/10/2011 22:30
    aho muzi ko ibi tubona ali imana yabihaye kubaho? ni yo ituma bikura, ni yo ituma bihumeka, ni yo ituma bibaho, ni yo ibitegeka. imana rero, ni yo idutegekera ubuzima. imana iruta kure ba data na ba mama. iruta ba sogokuru na ba sogokuruza, kuko ali...

sehene

21/10/2011 22:28
  ihene dore ihene ya sehene. kariya kana mubona, ni sehene uyiragiye. ayiragira neza, yataha bakayimukamira. amata yayo bayita amahenehene. ayo mata afite akamaro: bayaha abana bakili bato, kuko abamerera neza. abamerewe nabi na bo arabavura,...

urulimi

21/10/2011 22:28
  urulimi urulimi rufite akamaro kanini. rutuma tuganira, tukagaragaza ibitekerezo dufite mu gihe tuvuga, tukanabisobanura. ibikoko birarugira, aliko bivuga uko imana yabihaye. utite urulimi ruzima, avuga neza. akana gato ko, kavuga...

amagi

21/10/2011 22:26
  amagi amagi na yo afite akamaro kanini, ali ku bana, ali ku bakuru. uwariye amagi, ahora akomeye, amerewe neza. uriye amagi abili, aruta uriye igitoke kinini. koko amagi afitiye umubili akamaro. amagi avura abana bakorora, iyo bayariye ali mabisi, atera...

umuceli

21/10/2011 22:26
  umuceli umuceli bawutera aho amazi ali mu bibaya, aliko si mu mugezi hagati. iyo weze barawusarura, bakawuhura, bakawugosora. umuceli weze neza urererana. iyo bamaze kuwugosora, bawuhunika mu magunira, bakawubika ahameze, neza, ukaba wahamara igihe kirekire...

umutima n'amaraso

21/10/2011 22:25
  umutima … amaraso dufite umutima uterera mu gituza. uwo mutima utera igihe tugifite ubuzima. ni wo ugabura mu bice dufite. ayo maraso ni yo alimo ibituma umubili wacu ubaho. iyo umutima utera nabi, tuba tumerewe nabi. kuvura umutima biragora, aliko...

Voma vuba

21/10/2011 22:24
  voma vuba voma vuba uze tuzamuke bulije, ejo iwacu batazabura amazi yo kubobeza imigozi, kuko bafite abakozi bazabubakira urugo. gira vuba tuzamuke, iwacu batadutegereza igihe kirekire, bakaza kuduhamagara. ikorere dutahe, dore abana batiga bali...

Gukina

21/10/2011 22:22
  gukina isaha yo gukina irageze.haguruka neza, sohoka buhoro udakubagana. nugera mu kibuga, utegereze amategeko abalimu baguha. ubu tugiye gukina. itegure gukina neza. gukina bigufitiye akamaro, kuko bikomeza umubili wawe, bikawuha kugira ubuzima...

IBIRIMO

UMUKOBWA WARONGOWE N’IMPYISI

28/08/2017 18:06
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore babyarana umwana w’umukobwa bamwita Mahiribobo. Uwo mukobwa yarabengaga cyane. Umuhungu uje kumusaba wese, Mahiribobo akamubenga, akavugako   azasabwa n’ umugabo ucira...

UMUKOBWA WARIYE IKIJUMBA CY’ IMANA

28/08/2017 13:05
Kera Habayeho Umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana abana babiri , umukobwa n’umuhungu. Umukobwa akitwa Buhorobungwe, Umuhungu akitwa Mashyoma. Bari bafite umurima ; hanyuma umeramwo umugozi w’ikijumba, batazi...

UMUKOBWA WAREZWE BAJEYI AKABIKIZWA N’UMUSHYITSI

28/08/2017 13:01
                                           Kera habayeho umugabo ashaka umugore, babyarana...

UMUKOBWA WAREZE UMWANA WAVUYE MU MWANANA W’IGITOKE

28/08/2017 12:58
Kera abakobwa bagiraga umukino wo guheka umwanana w’igitoke bimenyereza kuzaba ababyeyi. Nkuko abana b’abahungu bagiraga udukino two kurasana bimenyereza kuzaba ingabo ku rugamba. Umunsi umwe, umwe muri abo bana b’abakobwa yururukije umwanana we, asanga wahindutse umwana w’umuntu. Nuko abwira...

UMUKOBWA WA KUNDAGA KUBENGA HANYUMA AKAGAMBURUZWA N’UMWAMI

28/08/2017 12:57
Kera habayeho  Umugabo ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Gakaraza. Uwo mukobwa yari mwiza cyane. Amaze kuba inkumi, abanyiginya baza kumusaba, arababenga. Abega baramusaba, nabo arababenga. Bigeze aho  se aramubwira ati: mwana wanjye ko abaza kugusaba ubabenga, uzamera...

UMUKOBWA WAHETSE AKANYAMASYO

28/08/2017 12:56
Kera habayeho umugabo bukeye ashaka umugore, ba byarana umwana w’umukobwa. Umwana arakura. Umunsi umwe ajya kwahira ishinge, agize ngo arashikuza, igitsina cy’ishinge kizana n’akanyamasyo. Umwana arishima cyane ngo yiboneye akana. Aterura akanyamasyo agashyira mu mugongo, aragaheka, yikorera...

UMUKOBWA WACIWE KUKO YATWAYE INDA Y’INDARO

28/08/2017 12:54
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore babyarana abana babiri: umuhungu n’umukobwa witwa Nyirabirahunga. Umwana baramurera arakura. Amaze kuba umwangavu, se ajya gufata igihe ibwami. Ubwo iwe habaga umuhungu wa mushiki we witwaga Musama. Baba aho, baruzura, bakajya...

UMUKOBWA WABAGA MU GISABO

28/08/2017 12:53
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa. Baramurera arakura. Amaze kuba inkumi ararwara arapfa. Intumbi ye bajya kuyijugunya mu gihuru. Aho bamujugunye hamera uruyuzi rurakura rwera...

UMUKOBWA KAZUBAZUBA AKIZWA N’AGASIGA K’IMANA

28/08/2017 12:51
Kera habayeho  umugabo.  Ashaka umugore babyarana umwana umwe w’umukobwa, bamwita Kazubazuba. Biratinda, uwo mugore arapfa. Apfuye, umugabo azana undi mugore. Umugore ngo ahagere ntiyabyara.  Atangira kwanga Kazubazuba kuko yari mwiza cyane, kandi atari uwe. Nuko  akajya...

UMUKOBWA KARISIMBI ARONGORWA N’UMWAMI W’IKUZIMU

28/08/2017 12:41
Kera mu Rwanda  habayeho umwami, abyara umwana umwe w’umukobwa amwita Karisimbi. Yabaga mu nzu yo mu gikari akahabana n’abandi bakobwa umunani. Nyina yari yaramubujije kujya  ajyana hanze  n’abandi bakobwa. Rubanda rwo hanze rukajya rwifuza kumubona, kuko ngo yari mwiza byahebuje....

UMUKOBWA IMANA YAHAYE AMENYO ARIKO IKAMUBUZA GUSEKA

28/08/2017 12:39
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Nyamahe. Nyina akamuhozaho ijisho igihe cyose, akamutoza n’imico y’abantu. Umwana aba aho, amaze kuba umwangavu, nyina arapfa. Nyamahe asigarana na se. Akomeza kugira imico nyina yamutoje. Se yitwaga Muhozi....

UMUKOBWA ABUZA NYINA KWICA UMUKOBWA WA MUKEBA WE.

28/08/2017 12:37
Kera habayeho Umugabo ashaka umugore, bukeye babyarana umwana w’umukobwa bamwita Mupfasoni. Hanyuma nyina arapfa. Umwana abana na se iminsi mike, bukeye se ashaka undi mugore. Nawe babyarana undi mwana w’umukobwa, bamwita Mugirente.  Mupfasoni  yari mwiza cyane, akagira umutima, akamenya...

UMUGABO WAHETSE IMPYISI

28/08/2017 12:29
Umunsi umwe, umugabo yagiye mw’ishyamba ahatega umutego agirango inyamaswa iza kugwamo ayirye. Nyirumutego asubiye kureba asanga impyisi ariyo yaguyemwo, amaso yatukuye amenyo iyashinyitse. Impyisi imubonye, iramutakira iti : Wo karama we ntabara, unkure muri uyu mutego maze umbwire icyo...

MWENERUSAKE AJYA I BWAMI KUGARUZA INKA ZA SE ZANYANZWE

28/08/2017 12:28
Kera habayeho inkoko Rusake yari atunze ishyo ry’inka.Bukeye abantu bajya kuyirega i bwami, bati: nta nkoko yo gutunga inka.Umwami yohereza abantu kwica iyo nkoko no kumuzanira izo nka zayo. Zigeze Ibwami, azigabira umugaragu we, agira ati: nta nka z’inkoko. Rusake yapfuye asize infubyi, iyo nfubyi...

INTAMA IHENDA UBWENGE IMPYISI

28/08/2017 12:24
Umunsi umwe impyisi yahuye n’intama. Impyisi iyibonye irishima iti : amashyo ntama. Intama irayisubiza iti : amashongore. Bimaze kuramukanya, impyisi ikomeza ukuboko kw’intama. Intama irayibwira iti : ese ndekura ? Impyisi irayisubiza iti : sinkurekura kereka umbwiye aho...

UMUGORE W’INGUMBA WABYAYE KU BW’IMANA

28/08/2017 12:22
 Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore w’ ingumba. Umugore abaho yarishwe n’ agahinda ko kutabyara.                              ...

UMUGORE W’’ IGISHEGABO

28/08/2017 12:20
Kera habayeho umutware akagira umugore w’igishegabo. Uwo mutware yaritondaga, agategeka neza, ingabo ze zikamukunda kandi zikamuyoboka. Umugore we akaba umushizi w’isoni, akiha kumutegekera ingabo, kandi agasuzugura rubanda. Uwo mugore akaburanirwa, agaca imanza, akagaba inka n’imisozi,...

BIZIRAKWEZI NA MUKASE

28/08/2017 12:10
Kera habayeho umugabo. Bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa bamwita Bizirakw Bukeye nyina arapfa, umwana asigarana na se. Se amurera igihe gito, atarashaka undi mugore. Aza kurambirwa kuba wenyine, nuko areshya undi umugore. Umugore ahageze, atangira kwanga uwo mwana. Abwira...

Sabizeze bya Sabiyogera

28/08/2017 10:19
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera  Mwana w’inkondo n’inkongoro  Mwana w’ibisage n’ibikinga  Ngwino witabe abambari ba so baje.   Mbacire umugani Umugani wa Sabizeze Sabizeze bya Sabiyogera   Sabiyogera uwo yari umwami Ashaka umugore abura...

Urukwavu N' Impyisi

21/08/2017 11:05
Impyisi yashakaga umugabo mwiza. Umunsi umwe irakugendera ibwira izindi nyamaswa byabanaga iti: "Ndashaka nanjye gusabwa." Izisaba no kuzayi shakira umusore uzayisaba.   Bukeye Bakame irakuzira ibwira ya mpyisi iti: "Nakuboneye umusore mwiza cyane.", iti: "Ndetse ni umwami, ategeka ibihugu...
Items: 21 - 40 of 67
<< 1 | 2 | 3 | 4 >>