urukwavu n'igikona

20/09/2011 12:47

Urukwavu rwatonganye n'igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica. Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda. Urukwavu ruti « iki gisiga nagikinishije, mba nacyishe nkakirya. »

Nuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya, ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutora. Ruhageze rubona Sakabaka, rurayibwira ruti « nubona igikona ukinyereke, uti « dore urukwavu rwapfuye. Nanjye ndiryamira nk'intumbi. » Sakabaka irarwemerera.

Muri ako kanya igikona kiraza. Sakabaka ikibonye irakibwira iti « dore urukwavu rwapfuye ngwino tujye kururya. » Igikona kiremera, kiti « hogi tugende. » Biragenda. Igikona kirarwegera kibwira Sakabaka, kiti « data atarapfa, yambwiye ko iyo urukwavu rwapfuye rushinga umurizo. None nduzi urunguru rwawurambitse, ni bite ? » Urukwavu rwumvise ayo magambo y'igikona rushinga akarizo. Igikona nacyo kibibonya kirigurukira kiti:" sinkiruriye narubonye ni ruzima rwose." Nuko urukwavu rubura igikona rutyo.

Si jye wahera hahera umugani.