UMUKOBWA WAREZWE BAJEYI AKABIKIZWA N’UMUSHYITSI

28/08/2017 13:01

 

                                         Kera habayeho umugabo ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Kibaruta. Uwo mukobwa baramutetesha, nuko akura ari umupfayongo, ntacyo azi gukora.   Kibaruta amaze kuba inkumi, arasabwa, ashyingirwa mu bakire.  Kibaruta n’Umugabo we, ababyeyi babo babaha ibintu byinshi byo kubashingisha urugo. Kubera ko yari yararezwe bajeyi n’umugabo umurongoye akaba nawe yari umutesi, ibyo babahaye babirya ba bisesagura, ntibyatinda gushira. Bamaze kuba abatindi, abagaragu n’abaja barigendera. Kibaruta asigarana n’umugabo we gusa, ntacyo bimariye, urugo rwabo  ruhinduka ikigunda. Umugore no kwifata neza biramunanira. Umusatsi umwerera kumutwe, umubiri usesa urushimba, ibirenge bitondaho amaga, asigara asa n’ingegera. Umugabo wa Kibaruta nawe ntiyagira icyo amurusha, bombi baratindahara. Byaratinze,  sebukwe wa Kibaruta yohereza abahungu be kujya guhakwa i bwami. Umugabo wa Kibaruta agenda azi ko azasanga umugore we sebukwe yaramwirukanye.  Amusezeraho agira ati: urabeho, ariko sinzi niba nzagaruka ukiri muri uru rugo, nako muri iki kigunda. 

 

                                           Bukeye, kwa Kibaruta haza umushyitsi ushaka icumbi. Nawe yari mu nzira ajya guhakwa  i bwami. Araza abona Kibaruta, asanga ari umwana w’imfura, ariko yarahindanye, biramuyobera. Nuko umugabo aramuramutsa. Amaze kumuramutsa, aramubaza ati: ese nyirurugo ari hehe ngo nawe  turamukanye. Umugore ati:  yagiye gufata igihe i bwami. Umugabo ati: ese uba hano wenyine? Kibaruta ati: nijye jyenyine wegetse aha ngaha. Umugabo ati: ese ntiwancumbikira? Undi ati: ureba se nabyangira iki? Nuko umugabo yigira inama yo kurara agirango azasige atunganyije iby’urwo rugo. Nuko abagaragu bari bamuherekeje abakwiza imirimo. Bamwe bajya guca isaso, Abandi bajya kuvoma, abandi basigara bakubura mu rugo, abandi basa inkwi. Bashyushya amazi bayaha Kibaruta, ajya kwiyuhagira. Bwije, abashumba b’inka zingishywa zuwo mushyitsi  zirataha zirakamwa. Abatetsi  baragabura, abakamyi nabo babaha amata baranywa. Buracya barasibira ntibagenda. Kibaruta bamwogosha umusatsi wari waramwereyeho, bamuca inzara nuko asubira kuba umuntu. Bamaze gushyikirana neza, Kibaruta abatekerereza uko yaje ameze, avuye mu rugo rukize akaza no murundi rukize. Bamaze kubaka we n’umugabo we bayoberwa gufata neza ibintu byinshi bari bahawe. Abagaragu n’abaja babonye ibintu bimaze kubashiraho barigendera. Ati: none musanze  n’umugabo wanyje ndetse n’abavandimwe be nabo baragiye gufata igihe i bwami. Babaza Kibaruta igihe umugabo we azavira ibwami, ababwira ko yagiye avuga ko azahamara  amezi abiri.

   Wa mushyitsi, yohereza umwe mu bagaragu barikumwe gusubira iwe akamuzanira umugaragu n’umuja. Bahageze abategeka kuguma muri urwo rugo kugirango barutunganye, batoze Kibaruta isuku ku mubiri we no mu rugo, bamwigishe  no gutunganya imirimo yose yo mu rugo. Ndetse  bajye no kumuhahira, urugo rushire inzara. Wa mushyitsi amaze kubitegeka atyo, asezera kuri Kibaruta akomeza urugendo rwe rwo kujya guhakwa ibwami.  Wa mugaragu n’umuja basigara muri urwo rugo,  bigisha Kibaruta ibyo shebuja yasize abategetse. Kibaruta amenyera kwifata neza no gutunganya iby’urugo rwe byose. Bukeye yenga inzoga nziza zo gutura sebukwe na nyirabukwe. Umunsi wo kugenda, ashaka  inzoga  nyinshi zirimwo iy’inkangaza azikorera abagaragu, areba umubavu ashyira mu giseke abiha umuja, maze bajya kwa sebukwe. Ageze yo apfundura agaseke karimo umubavu, ukwira mu nzu yose. Abawumvise bati: umubavu uhumura utya uturutse hehe? Kibaruta aratambuka, asanga sebukwe aramuramutsa. Ahita agwatira nyirabukwe nawe aramuramutsa, maze aricara. Ahamara wa mugaragu wazanye inkangaza ati: ese ntacyo wakwibwira. Umugaragu azana inzoga y’inkangaza mu kabindi ayitereka aho. Kibaruta arasogongera, ahereza nyirabukwe nawe arasoma, abwira abari aho ati: arabaruta Kibaruta. Sebukwe nawe arasogongera ati: izina niryo muntu koko, Kibaruta arabaruta mwese. Nuko inzoga barazisuka, baranywa. Ararara, barara baganira nabo muri urwo rugo rwo kwa sebukwe bose. Bukeye,  Kibaruta arasezera ati: nsanze urugo umugabo wanjye ntahari. Sebukwe amuha inka yo kumushima, nuko umugore arataha.

 

   Bukeye umugabo wa Kibaruta na bene nyina  bacyuye igihe ibwami, barasezera barataha. Basohorera mu rugo rwa se. Bakihagera basanga Kibaruta yaraye ahavuye n’inzoga yazanye zitarashira. Barara bazinywa bavuga n’amakuru y’ibwami burinda bucya. Sebukwe wa Kibaruta ntiyagira ijambo amuvugaho, aricecekera. Bukeye abahungu barasezera bataha mu ngo zabo. Umugabo wa Kibaruta aragenda, ageze ku irembo ry’urugo rwe ati: muraho bene urugo. Umuja aramusubiza ati: yego, araza aramuramutsa. Umugabo abonye umuja ariwe uje kumuramutsa aribwira  ati: Kibaruta baramwishe. Uyu muntu ntazi yaturutse he? Arumirwa, ananirwa gutambuka, abura no gusubira inyuma. Aho bigeze Kibaruta asohoka mu nzu ageze mu irebe ry’umuryango, abona umugabo we ahagaze mu bikingi by’amarembo, avugana n’umuja aramubwira ati: komeza uze. Umugabo ati: uracyabaho Kibaruta we? Undi ati: ndacyariho, komeza uze turamukanye. Umugabo araza na Kibaruta arasohoka bahurira mu rugo bararamukanya. Umugabo aramwitegereza, aramuyoberwa, asanga yarabaye undi. Binjira munzu aramukanya nabo ahasanze bose ndetse n’izindi nshuti ziraza, babaha intebe baricara. Hanyuma bazana inzoga, barabaha, baritonda baranywa baraganira. Bwije abashyitsi barataha, Kibaruta asigarana n’umugabo we. Umugabo aramubwira ati: ubu ndacyananiwe ejo tuzaganira umbwire Imana yagusuye aho mariye kuvira muri uru rugo ikakugira ityo n’urugo ikarwuzuza abantu n’ibintu bingana bitya. Umugore ati: ni koko ntubeshye, ariko nifuzaga kubikubwira turi kumwe n’ababyeyi n’abavandimwe. Nuko ubwo yohereza umuntu kubatumira. Bwarakeye ababyeyi ba Kibaruta n’abumugabo we ndetse n’abavandimwe be, bateranira aho. Igihe batangiye kuganira,  umugaragu  aza kubabwira ko hari umuntu ku irembo uvunyisha. Bati: genda umubwire aze. Umugabo araza, aherekejwe n’abagaragu benshi. Akigera mu rugo Kibaruta aramurabukwa, ahaguruka bwangu, ava aho yari yicaye ajya kumusanganirira mu rugo, bararamukanya. Babantu asize munzu babibonye baratangara. Nuko Kibaruta aramuzana amuha intebe. Umugabo aricara.

Kibaruta araterura ati : Babyeyi namwe bavandimwe muteraniye hano, nari mfite ijambo nza kubabwira kandi ngirango namwe mwese mwari mufite kurimbaza, ariko noneho nsinkiribabwiye kuko nyiraryo yiyiziye. Iyi mfura y’umwami mubona aha niyo nyiriri jambo risobanura ibyabaye muri uru rugo. Muzi uko umugabo wanjye yasize uru rugo rumeze kandi murabona uko rumeze ubu. Ndagirango iyi mfura y’umwami mubona aha, ibasobanurire uko byagenze. Abari aho bose bamuhanga amaso. Wa mugabo araterura ati: bantu muri aha ni mugire amahoro. Umwaka ushize naciye ahajya ibwami, ubwire bumfatira munsi y’uru rugo, nuko nza hano gucumbika. Mpageze mpasanga uyu muntu, mbona ari umwana w’imfura ariko yaratindahaye, birambabaza cyane. Ubwo ibyo gukomeza urugendo ndabireka ndasibira, nohereza abantu iwanjye bazana ibi byose mu bona, ari abantu ari n’ibintu. Mbonye uyu mwana amaze  gusubirana ubupfura, nuko nikomereza urugendo njya i bwami. Ubu rero aho nkyuriye igihe ibwami, nanze rero guca hepfo aha ngo nkomeze urugendo ntahe, ntaje kureba ibyuru rugo abo nahasize nibyo nahasize. Ngayo nguko. Bamaze kumva ayo magambo barumirwa. Baratangara bati: uyu mugabo si ubupfura gusa ni n’intumwa y’Imana. N’ikimenyimenyi ni ukuba iduhurije aha twese, kandi tutabisezeranye. Ababyeyi n’abavandimwe bashimira uwo mushyitsi bati: kuva ubu tubaye abavandimwe uru rugo n’urwawe n’iwawe habaye iwacu. Ejo uyu mugabo wa Kibaruta azaguherekeze amenye iwawe.  Hanyuma  azaze kuhatwereka natwe tujye tugusura. Sebukwe wa Kibaruta ati: sindi bugende ntavuze. Ndagirango uyu mushyitsi muhire nawe muhe izina ry’uyu mukobwa yakijije. Yaraturuse  twese  akiza aba bana Kibaruta n’umugabo we. None ubwo ndi se waba bana, nagende nawe mwise Kibaruta.

 

 

                                         Kuva ubwo iyo miryango yombi iba inshuti, Kibaruta n’umugabo we nabo babana mu mahoro n’amahirwe, babikesha wa mushyitsi muhire woherejwe n’Imana.