Umubiri w'umuntu

 

Umubili w'umuntu

Umubili w'umuntu ugira ibice bitatu by'ingenzi: umutwe, igihimba, amaboko n'amaguru. Ubamo kandi amagufwa menshi.

Ibice by'umutwe ni uruhanga, izuru, umunwa, amaso, imisaya, amatwi, amatama n'akananwa. Muzi akamaro k'ibyo bice se?

Amagufwa y'umutwe abumbatiye ubwonko ali bwo shingiro ly'ubwenge. Uruhanga hamwe n'ibindi bice byawo biha umuntu ishusho imutandukanya n'undi. Iyo shusho niyo twita uburanga. Izuru turalihumekesha, kandi ni lyo litumenyesha ko ikintu gihumura cyangwa kinuka. Mu kanwa haba amenyo dutapfunisha ibyo tulya, n'urulimi tuvugisha kandi twumvisha ubulyohe. Amaso turayarebesha, amatwi agatuma twumva.

Umutwe ufatishijwe ku gihimba n'ijosi. Uruhande rw'imbere rw'ijosi barwita umuhogo, urw'inyuma rwitwa igikanu.

Mu ruhande rw'imbere rw'igihimba hali igituza n'inda, mu ruhande rw'inyuma hali umugongo.

Tugira amaboko abili n'amaguru abili. Amaboko atangilira ku rutugu akarangilira ku biganza. Ikiganza kigira intoki eshanu : agahera, marere, musumbazose, mukubitarukoko na mugufinyirazo ali cyo gikumwe. Abanyarwanda bose ntibazita batyo. Zose zikameraho inzara. Dushobora guhina amaboko yacu, ibyo bigilirwa mu nkokora.

Ukuguru kugizwe n'itako, ikibero, ivi, umurundi, agatsinsino, n'ikirenge. Ikirenge gifite amano atanu, kandi amano na yo; arangizwa n'inzara. Amagufwa atwikiliwe n'inyama. Inyama na zo zitwikiliwe n'uruhu rulimo udutoboro twinshi cyane tunyuramo ibyuya.

Gukora, kulya neza no kugira isuku, bituma umubili wacu ukomera kandi ugira ubuzima bwiza.

Ubugufi si indwara.
Uburanga si umutima.