twisekere

04/09/2011 15:53

Umugabo yari agiye kujya iburaya, aha umukozi wo mu rugo telefone amubwira ko habaye ikibazo azahita amubipa.Hashira ibyumweru bibiri nta bip n’imwe iturutse ku mukozi we .Uwo nyakubahwa akagira ngo ibintu ni sawa. Umunsi umwe, agira arya yumve wa mukozi arabipye.Undi yihutira kumuhamagara.Iyumvire nawe ikiganiro:

-Patron: Allo
-Umukozi: Allo patron, hari ikibazo cyabaye!!
-Patron: Ikibazo kimeze... gite
-Umukozi: Patron, umuhini w’igitiyo(pelle)wavunitse
-Patron:Ubwo se icyo ni ikibazo, none se wavunitse urimo gukora iki?
-Umukozi: Narimo ncukura icyobo muri jardin (trou)
-Patron: Ngo…icyobo!!! Muri jardin yanjye!!! wacukuraga ushaka iki se?
-Umukozi: Nariko ndahamba imbwayawe yapfuye
-Patron: Ngo, bobby yapfuye(pleurs) yapfuye ite?
-Umukozi:Yaguye muri piscine ihita irapfa
-Patron: Ibyo ntibishoboka,Bobby yari izi koga(nager) ntabwo ishobora kurohama
-Umukozi : Ikibazo ni uko piscine nta mazi yarimwo
-Patron: Ngo! piscinenta mazi,kubera iki?
-Umukozi: Amazi nayakoresheje ndiko ndazimya inzu yahiye
-Patron : Ngo!!! Inzu yahiye, yahiye ite?
-Umukozi:Ni mukecuru(la maman du patron)yacanye bougie hanyuma itwika intebe na table nyuma n’inzu yose irashya
-Patron: Oh mon Dieu!! None se mukecuru yababaye cyane?
-Umukozi:Simbizi
-Patron: Ngo ntubizi?
-Umukozi: None se ko mukuecuru atigeze asohoka!! aracyari mu nzu
-Patron: Ngo…!!!??? yahiriye mu nzu, oh lalala, ariko uziko nta kintu na kimwe kiri positif wigeze umbwira
-Umukozi: Ariko rero hari ikintu kimwe kiri positif
-Patron: Ikihe?
-Umukozi: Ya test ya sida wakoresheje, bazanye reponse
-Patron : Eh, hanyuma, wabisomye?
-Umukozi: Yego
-Patron: Bimeze bite?
-Umukozi: Sinakubwiye se? Ni positif nyine