seka kuko birasekeje

26/03/2013 22:15
1. Rimwe umugore yahoraga yibaza ariko ntagire uwo abyerurira. bigeze aho biramurenga niko guhamagara umukozi wo mu rugo aramubaza ati niko nzajya ngura kirida nk'uko ngura ibiribwa? mbwira muzishyira he? umukozi aramusubiza ati nyamara ndarengana! njya mbona abana bawe aribo bazangiza!? kuko bazijyana ariko jyewe iyo maze kuyikoresha nyisubizamo!
2. umwarimu yasabye abanyeshuri gushushanya imodoka, umwe muri bo abona ko bimugoye, niko kwishushanyiriza imirongo ibiri umwe hasi undi hejuru ku rupapuro, mwarimu ageze kuri rwa rupapupro akosora,niko kubaza umunyeshuri ati: imodoka nakubwiye gushusyanya irihe? umunyeshuri aramusubiza ati: uyu ni umuhanda usanze imodoka ihise!!

3 umugabo yari afite umugore umuca inyuma umunsi umwe umagabo ajya gushaka amaramuko ariko avuga ati uko byagenda kose uyu munsi ndagufata tu! akimara kurenga irembo nyamugore aba ahamagaye umwinjira we bajya mu byabo. kera kabaye umugabo arahindukira. akihagera abona akugi kegetseho. niko kwenda ishoka ahagarara ku muryango arakomanga. nuko wa mugabo w'umwinjira aba arakinguye. akimukubita amaso ashya ubwoba aribarishwa ati: hano nta nkwi mufite ngo tuzibasirize?

4. Abasazi babiri bari bahagararanye baganira umwe afite itoroshi. nuko ayitunga mu kirere abaza mugenzi we ati umva ko uri umugabo! ngaho urira uru rumuri! undi ati ariko uziko uzi ubwenge! uragira ngo nurire maze nubona njyeze hejuru uzimye mpanuke?!!