sehene

 

ihene
dore ihene ya sehene. kariya kana mubona, ni sehene uyiragiye. ayiragira neza, yataha bakayimukamira. amata yayo bayita amahenehene.

ayo mata afite akamaro: bayaha abana bakili bato, kuko abamerera neza. abamerewe nabi na bo arabavura, bagasubirana umubili wabo. amahenehene ararera koko.

reka rero umuhore wayo!! uwuriye bimumerera neza, akagira itoto agakomera hose. iyo batayiriye barayigura. nuko uwayoroye ayitayeho, akabona ikimuzamura, kikamukura mu bukene yalimo.

gerageza kuzazorora nawe, uzifate neza, zifitiye igihugu akamaro.