Sabizeze bya Sabiyogera

28/08/2017 10:19
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera 
Mwana w’inkondo n’inkongoro 
Mwana w’ibisage n’ibikinga 
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Mbacire umugani
Umugani wa Sabizeze
Sabizeze bya Sabiyogera
 
Sabiyogera uwo yari umwami
Ashaka umugore abura imbyaro
Aramusenda.
 
Amuremera inka amuhaye abagaragu
Bajya ku mwubakira iyo giterwa inkingi
Iyo mw’ishyamba.
 
Ajyana inda batabizi
Yayibyayemo umuhungu
Amwita Sabizeze bya Sabiyogera.
 
Kera kabaye iyo nkuru yaje kugera i bwami
Ubwo Sabiyogera zabukuru
Yari imaze kumurembya.
 
Ati ni mugende munzanire uwo mwana
Burya Imana ikora ibyayo
Wabona impaye uwo nzaraga iyi ngoma.
 
Baragiye no kwa nyina wa Sabizeze
Bati erega mubyeyi
Tuje gutwara wa muhungu wawe.
 
Ati Sabizeze ntawe uhari
Mwihangane nigire ahirengeye
Muhamagare araza.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Ni mu muyaga sinumva
Urahuha sinumva
Baradahira sinumva
Barashoza sinumva
Mureke nuhire inyana
Kandi nirabe ingondo
Sinanga ndaza.
 
Sabizeze ubwo araza
Abonana n’ingabo za se
Cyo sezera tukujyane
Umwami aragushaka.
 
Reka ntaho munjyana
Ntaye urungano rwanjye
Na mama wambyaye
Nsize muri iri shyamba.
 
Umwami yarariraye
Bucya ageze mu marembo
Kwa nyina wa Sabizeze
Ati arihe umuhungu wawe.
 
Yazindukanye n’ingabo ze
Bagiye kumasha
Mwihangane gatoya
Mbahamagare baraza.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Ni mu muyaga sinumva
Urahuha sinumva
Baradahira sinumva
Barashoza sinumva
Mureke nuhire inyana
Kandi nirabe ingondo
Sinanga ndaza.
 
Sabizeze ubwo yaraje
Ikondera ritsikimba
Ingoma zinihira
Impundu zivuga urwunge.
 
Umwami yaramubonye
Ubwuzu buramutaha
Ati ngwino uwo ingoma igomba
Uyime biragukwiye.
 
Uzane n’ingabo zawe
Na nyoko wakubyaye
Zana ingobyi mubaheke
Hehe n’iri shyamba.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Ni mu muyaga sinumva
Urahuha sinumva
Baradahira sinumva
Barashoza sinumva
Mureke nuhire inyana
Kandi nirabe ingondo
Sinanga ndaza.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje., Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera 
Mwana w’inkondo n’inkongoro 
Mwana w’ibisage n’ibikinga 
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Mbacire umugani
Umugani wa Sabizeze
Sabizeze bya Sabiyogera
 
Sabiyogera uwo yari umwami
Ashaka umugore abura imbyaro
Aramusenda.
 
Amuremera inka amuhaye abagaragu
Bajya ku mwubakira iyo giterwa inkingi
Iyo mw’ishyamba.
 
Ajyana inda batabizi
Yayibyayemo umuhungu
Amwita Sabizeze bya Sabiyogera.
 
Kera kabaye iyo nkuru yaje kugera i bwami
Ubwo Sabiyogera zabukuru
Yari imaze kumurembya.
 
Ati ni mugende munzanire uwo mwana
Burya Imana ikora ibyayo
Wabona impaye uwo nzaraga iyi ngoma.
 
Baragiye no kwa nyina wa Sabizeze
Bati erega mubyeyi
Tuje gutwara wa muhungu wawe.
 
Ati Sabizeze ntawe uhari
Mwihangane nigire ahirengeye
Muhamagare araza.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Ni mu muyaga sinumva
Urahuha sinumva
Baradahira sinumva
Barashoza sinumva
Mureke nuhire inyana
Kandi nirabe ingondo
Sinanga ndaza.
 
Sabizeze ubwo araza
Abonana n’ingabo za se
Cyo sezera tukujyane
Umwami aragushaka.
 
Reka ntaho munjyana
Ntaye urungano rwanjye
Na mama wambyaye
Nsize muri iri shyamba.
 
Umwami yarariraye
Bucya ageze mu marembo
Kwa nyina wa Sabizeze
Ati arihe umuhungu wawe.
 
Yazindukanye n’ingabo ze
Bagiye kumasha
Mwihangane gatoya
Mbahamagare baraza.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Ni mu muyaga sinumva
Urahuha sinumva
Baradahira sinumva
Barashoza sinumva
Mureke nuhire inyana
Kandi nirabe ingondo
Sinanga ndaza.
 
Sabizeze ubwo yaraje
Ikondera ritsikimba
Ingoma zinihira
Impundu zivuga urwunge.
 
Umwami yaramubonye
Ubwuzu buramutaha
Ati ngwino uwo ingoma igomba
Uyime biragukwiye.
 
Uzane n’ingabo zawe
Na nyoko wakubyaye
Zana ingobyi mubaheke
Hehe n’iri shyamba.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.
 
Ni mu muyaga sinumva
Urahuha sinumva
Baradahira sinumva
Barashoza sinumva
Mureke nuhire inyana
Kandi nirabe ingondo
Sinanga ndaza.
 
Sabizeze, Sabizeze, Sabizeze, bya Sabiyogera
Mwana w’inkondo n’inkongoro
Mwana w’ibisage n’ibikinga
Ngwino witabe abambari ba so baje.