NYUMA YO KUVA K’UMUHANDA, UBU NTA MOTO YAMUNANIRA KUYIKORA

17/10/2013 00:59

 

 

Urasanga urubyiruko  rwinshi rwirirwa k’umuhanda ndetse benshi ugasanga mu gitondo babyutse bakina imikino itandukanye nk’igisoro,dam na billard abenshi ugasanga batanganza ko babuze akazi

Rukwangari yahoze ari umwana w’umuhanda kuko ntaho yagiraga aba ubu akaba akorera moto muri garage iherereye mu karere ka Rwamagana,yadutangarije ko ari umugiraneza wamukuye aho k’umuhanda akamujyana muri iyo garage akajya areba uko bakora moto ndetse anafasha kuzana ibikoresho byifashishwa, yakomeje atubwira ko areba moto akamenya ikibazo ifite ndetse akaba yahita agikemura ndetse akaba afite intego yo kwiga gukora n’imodoka,ibyo bikaba byaramugejeje kuri byinshi aho yikemurira ibabazo byose ntawe asabirije nkuko yari abayeho igihe yarakiri k’umuhanda,yasoje agira inama urubyiruko rukiri k’umuhanda ko bakwegera aho bigisha imyuga bagasaba leta ikabafasha kuyiga kuko nawe byaramufashije.