NTA MASHURI YIZE ARIKO AKANIKA MOTERI Z’IMODOKA

17/10/2013 00:52

 

 

 

Niyonsenze Fulgence wo mu karere ka Rwamagana amaze imyaka 20 akora umwuga wo gukanika moteri z’imodoka, uyu niyonsenze fulgence yadutangarije ko nta mashuri yigeze yiga keretse kwegera abantu bakoraga uyu mwuga akabareberaho nawe bituma abimenya nta mashuri abyizemo, yakomeje atubwira ko  ubushake no gukunda umurimo aribyo byamufashije kugirango atere imbere,yatubwiye ko amaze kugera kuri byinshi aho atunze umuryango, umunyamakuru wacu yamubajije impamvu usanga abanyamahanga cyane cyane abagande aribo usanga bakora uyu mwuga mu Rwanda yadusubije ati "kera wasangaga abanyarwanda basuzugura imyuga bityo ntihagire abayitabira gusa ubu muri iyi minsi biragenda bihinduka kuko leta yateje imbere imyuga"