nkunda ababyeyi banjye

21/10/2011 22:12

 

Nkunda ababyeyi banjye
Nkunda ababyeyi banjye kuko ali bo bambyaye. Ababyeyi banjye barankunda kandi bakandera neza. Bangabulira neza igihe cyose nshonje. Iyo nkeneye umwambaro barawungulira.
Data na mama barababara cyane iyo ndwaye, maze bakihutira kunjyana kwa muganga.

Ntibatuza kumbwiliza gukora neza no kumbuza gukora nabi.
Ni bo bambwiye kujya mu ishuli kwiga ubwenge n'imico myiza,
Nanjye ndabakunda cyane.

Nzagerageza kubumvira mu byo bantegeka no mu byo mbwiliza byose.
Kandi sinzibagirwa no kwiga neza kugira ngo nzakure nzi ubwenge, maze nzabone uko nitura ababyeyi banjye ibyiza
bangiliye.


Ndi ingangare y'isata yasa abahizi Milindi y'abasore
Rubanzilizangabo.
Ndi ingangare y'isata yasa abahizi Milindi y'abasore
Wampaye inka munsi y'urugo kwa Mabukwe.