MWENERUSAKE AJYA I BWAMI KUGARUZA INKA ZA SE ZANYANZWE

28/08/2017 12:28

Kera habayeho inkoko Rusake yari atunze ishyo ry’inka.Bukeye abantu bajya kuyirega i bwami, bati: nta nkoko yo gutunga inka.Umwami yohereza abantu kwica iyo nkoko no kumuzanira izo nka zayo. Zigeze Ibwami, azigabira umugaragu we, agira ati: nta nka z’inkoko. Rusake yapfuye asize infubyi, iyo nfubyi imaze gukura, yiyemeza kugaruza inka za se zanyazwe n’umwami. Bigeze aho wa mwana Mwenerusake ashyira yombi mu nzira.Atararenga umutaru, aca imitwe n’injagwe.   Injangwe iramubwira iti: kaze mboga zizanye. Uragwahe ko hagenze mama, Nyirahuku ! Undi ati: nanjye hagenze data Rusake n’ubwo yapfuye bwose. Iti: ngiye kubaza ibya data ibwami. Injangwe yumvise ko mwenerusake agiye i bwami kubaza inka za se zanyazwe, iti: uwaguherekeza ntiwazamugabira muri izo nka? Mwenerusake ati: shyuuu, ubwo unshyize igorora! Nzaguha mwo inka yonsa. Nuko injangwe ijya inyuma ya mwenerusake, barashorerana bagana ibwami.

 

  Zigeze hirya, zihura na Bihehe. Bihehe iti: Mwenerusake uragana he ? Undi ati: ndajya kubaza ibya data byaheze i bwami. Bihehe iti: ndumva duhwanyije ibyago.Nanjye  umugabo wanjye yapfuye ejo bundi, none intumbi ye iracyari mu nzu.Nabuze abamfasha kumuhamba, none ndayihunze ngo ye kugumya kunukira.Ngize n’Imana ubwo nkubonye, hogi tujyane ugende unyibagiza aka kababaro. Mwenerusake ati: sijye wanze umperekeza, ngwino tugende.Bigeze imbere bisakirana n’intare. Ibaza mwenerusake iti: urajya he n’aba bagaragu bawe? Undi ati: ndajya gushaka ibya data byaheze i bwami.Naje ukajya kunyereka i bwami, sindahagera, mba mu ishyamba hariya. Mwenerusake arayisubiza ati: sijye wanga ungaragira, jya inyuma tugende. Birakomeza bigera aho inzovu igangamye mu nzira, yayuzuye. Mwenerusake arayibwira ati: ko wabambiye inzira wa mugabo we. Inzovu iti: ko mbona mushoreranye, muragana he mwa bagabo mwe? Mwenerusake ati: aho tujya nawe turagukeneye, tugiye i bwami kugaruza inka za data zahaheze. Inzovu iti: niba ari amaboko mushaka ndayafite, bibaye no kurwana nabafasha. Mwenerusake ati : ntugasonze! N’uwakwitabaza, yabona wowe. Mwenerusake n’ingabo ze barashogoshera n’i bwami. Izo ngabo zibikoko zigeze ku karubanda, amaruru aravuga ngo ibwami haratewe. Abibwami barisuganya baza kuzikumirira ku karubanda. Umwe muri bo ajya kubwira umwami ati: twatewe, twetewe n’ ingabo z’ibisimba.Umwami ati: genda winjize umutware wazo, aze tuvugane. Mwenerusake arinjira. Asanga umwami atetse ku ntebe ye ya cyami. Mwenerusake amugeze imbere yikora mu birokoroko, ikubita icyivugo iti: ndi mwenerusake na nyirarusake, Rutukuzandoro rwa Ndanzekunyagwa, nje gushaka inka za data mwanyaze. Umwami ati: zirahari, kandi ngiye kukwoherereza umuntu ujya kuziguha.