ISI NTUYEMO

15/03/2013 14:06

Umwami yari afite umugaragu wakundaga kumubwira ati nyakubahwa burya buri kintu cyose Imana ikora kiba ari cyiza kandi haba hari impamvu.

Umunsi umwe umwami agiye ku rugamba baramurasa bamuca urutoki, wa mugaragu we ati humura nyakubahwa buriya Imana ifite impamvu kandi nta kibi ikora byose ni byiza. Kuba wacitse urutoki buriya nibyo Imana yabonye ari byiza kuri wowe!

Ni uko umwami ararakara cyane, ahita ategeka ko uwo mugaragu we yajyanwa mu nzu y'imbohe kuko yatinyutse agashinyagurira umwami!

Nyuma y'igihe gito umwami n'ingabo ze bagiye ku rugamba, bahura n'umutwe w'abantu baba mu mashyamba bashimuta uwo mwami ngo bazamutangeho igitambo ku mana zabo, nyuma bagiye kumusogota ngo bamutangeho itambo basanga yacitse urutoki kandi batangaga igitambo ku muntu udafite inenge ku mubiri, ni uko bamurekura batyo!

Ubwo umwami yaratashye, ategeka bwangu ko wa mugaragu we yafungurwa ndetse aramugororera amugira umutware aranamugabira!

ISOMO: BURYA IBIKUBAHO IMANA IBA IBIZI KANDI IBYO WITA IBYAGO BYAWE YABIHINDURAMO AMAHIRWE ATANGAJE! TUJYE DUSHIMA KANDI TWIRINGIRE KO IMIGAMBI IFITE KURI TWE ARI MYIZA N'UBWO TUTABIBONESHA UBWENGE BWACU!