Inka n'intare

23/09/2011 15:17

Intare yali ifite iliba n'icyanya mu ishyamba.
Amapfa aratera ubwatsi n'amazi birabura.
Inka ijya mu ishyamba n'inyana yayo, yiba ubwatsi n'amazi by'intare.

Inyombya ivuza induru, iti «amazi y'intare ! amazi y'intare !» Intare iraza, inka irahunga.

Bukeye inka isubira kwiba. Inyombya ivuza induru iti: «amazi y’intare!»
Intare iraza. Inka ivuza induru, irangije intare irayica. Inyana yumvise induru ya nyina,

ijya kwica ibyana by’intare maze irahunga.

Intare itashye isanga ibyana byayo byapfuye; ikulikira inyana ishaka kuyica.
Inyana ihura na Bakame.
Bakame iyibaza ikiyirukanye.
Inyana iti «ndahunga intare yishe mama ». Bakame iti « hogi ».
Bimaze umwanya utali muto,
intare irashyira iraza.
Ibaza Bakame iti:« nta nyana inyuze aha?»
Bakame iti « ntayo nabonye ! »
Intare isubiza indi nzira.
Inyana ikira ityo, ikijijwe na Bakame.