Imana

 

 
aho muzi ko ibi tubona ali imana yabihaye kubaho? ni yo ituma bikura, ni yo ituma bihumeka, ni yo ituma bibaho, ni yo ibitegeka. imana rero, ni yo idutegekera ubuzima.
imana iruta kure ba data na ba mama. iruta ba sogokuru na ba sogokuruza, kuko ali yo yabiremeye.

iyo mana se, tuyiture iki? tureke gusuzugura no gutukana. abana batukana bakanasuzugura, irabagaya.

imana irakarama koko, yo ituma tureba ibi bidukikije. nimureke turebemo bike. aba bana bose mubona, imana ni yo gusa ituma barora, bahumeka, babaho. ibi tubona bidukikije, imana ni yo ituma bibaho.

tuyisabe idukomereze ubuzima yaduhaye, iduhere abaturera kubaho neza. abadutegeka na bo ibahe kutuyobora neza. iduhere igihugu guhorana ituze, maze iyi si dutuyemo, yuzuremo amahoro.

imana irakarama!