IBIBAZO BISEKEJE

Ngiye kubaha ikizamini, ugitsinda araba ari intiti! Banza usubize, ntukopere. Hanyuma urebe ibisubizo uze kwikosora.
Urambwira amanota wagize. Kandi ntumbeshye.

1. Ufite Twiga (giraffe). Urashaka kuyishyira muri frigo.
Urabigenza ute?

Igisubizo: ufungura urugi rwa frigo, ukinjizamo twiga, ugafunga rwa
rugi. Iki ibazo cyari kigamije gusuzuma niba udakabya mu gukora ku
buryo bugoranye ibintu byoroshye.

2. Ufite inzovu, urashaka kuyishyira muri frigo. Urabigenza ute?

Igisubizo: hari abahise basubiza ngo ufungura urugi, ugashyiramo
inzovu, ugafunga urugi rwa frigo. Mwibagiwe n’aka kanya ko
mwashyizemo twiga? Igisubizo nyacyo ni ukubanza ugakingura frigo,
ugakuramo twiga, ukinjizamo inzovu, ugakinga urugi rwa frigo. Iki
kibazo cyasuzumaga niba ubasha kwigira kubyo wakoze mbere.

3. Intare umwami w’Ishyamba atumije inyamaswa zose mu nama.
Inyamaswa zose zaraje, uretse imwe. Inyamaswa itaritabiiye iriya
nama ni iyihe?

Igisubizo: Inzovu. Ntiwibuka se ko wayishyize muri frigo? Iki kibazo
cyageragezaga kureba niba wibuka.

4. Ugeze kuri Nyabarongo. Bakubwiye ko habamo ingona. Urashaka
kwambuka, kandi nta bwato ufite. Urabigenza ute?

Igisubizo: urasimbuka ugwemo, woge, wambuke. Ntabwo wumva?
Ingona nazo zitabiriye inama yatumijwe n’intare, ntizikiri muri Nyabarongo

Utambeshye wabonye angahe ku 100?