Gukina

 

gukina
isaha yo gukina irageze.haguruka neza, sohoka buhoro udakubagana. nugera mu kibuga, utegereze amategeko abalimu baguha.

ubu tugiye gukina. itegure gukina neza. gukina bigufitiye akamaro, kuko bikomeza umubili wawe, bikawuha kugira ubuzima bukomeye.

abana badakina, bagira ubuzima budakomeye, bigatuma biga nabi. gukina rero mu gihe kibigenewe, bifite akamaro kanini.

aliko nugera aho wigira, ukore umulimo wawe udakina, wite ku masomo abalimu baguha.