BAKAME IHENDA UBWENGE IZINDI NYAMASWA

21/04/2018 13:42

 Bakame n’inzovu byatumiwe mu bukwe, maze birabyina cyane, bakame irusha inzovu kubyina. Inzovu ibaza bakame iti : kubyina neza wabikuye he ? Bakame irayisubiza iti : urora nabuzwa n’iki kubyina neza ? Nanjye kera nari mbyibushye nkawe, nuko data yambaze. Yafashe icyuma, amara yo mu nda arayagabanya, amatako n’amaguru arabisusura ni uko mba aka gasore urora. Inzovu irayisubiza iti: Ngaho nanjye mbaga. Igihe uba umbaga ndaza gushinyiriza ne gutaka nk’ibigwari, ntiha amenyo ya rubanda. Nuko Bakame ifata icyuma iyibaga amatako n’amaguru inyama izishyira mu gicuba irabika ngo ijye ibona icyo irya. Bakame imaze kuyibaga, inzovu yitura hasi ! Bakame iti : umva rero mugenzi wanjye ejo uzantumeho umuntu, aze kuzana umuti iwanjye wo kukomora. Bukeye inzovu ituma inturo. Inturo iragenda no kwa bakame iti : inzovu intumye kuyizanira umuti. Bakame irayisubiza iti : nari nshyize agacuma mu muryango n’inkoni, nje kuwumuha, gwino twicare twice umwaku. Bakame iyiha kuri za nyama yabaze ku nzovu, zirarya zirijuta. Zimaze kurya, inturo irayibaza iti : mbe sha Baka, akaboga karyoshye gatya ugakura he ? Bakame irayisubiza iti: hirya hariya hari agakombe, ni ho mpahira, nkagira inyamaswa nica n’izincika, ngwino tujyane guhiga ako kaboga, umuti turaba tuwushaka nyuma. Ubwo turi babiri, ngwino tujyeyo, ndajya mvumbura inyamaswa na we uzitange. Biragenda. Zihageze Bakame ibwira inturo iti: uhame aha ngaha, maze wicare uhumirize, ni wumva mvuze ngo uratange, utange. Bakame iragenda, igeze kumugina wari haruguru, ihirika ikibuye kinini iti: ngaho nturo uratange. 

Inturo igize ngo irakebuka, ikibuye kiyituraho irapfa. Bakame iraza iti: mbonye inyama niririrwa uyu munsi. Bukeye inzovu ituma intare kuri Bakame iti: Intumwa nakoherereje ntiwayibonye, ko yagiye muti-wamperezayo? Intare irongera iti: Ngo yoherereze umuti yarembye. Ngo kandi niba utawubonye uyoherereze uruhu rwamabuno yayo yikinge isazi zirayirembeje. Bakame iti: Umuti nawuhaye Nturo, ubu narinzi ko yawushyikirije Nzovu. Niba aruko byagenze reka nze tujyane gushaka undi. Irongera iti : Mbere yo kujyenda reka tubanze twice umwaku. Bakame izana kuri za nyama yabaze ku nturo, zirarya zirijuta. Zimaze kurya ,intare irayibaza iti: uhahira he sha, kugirango nanjye menye aho nzanjya kwihahira akaboga nkaka? Bakame irayisubiza iti: hirya hariya hari igikombe ni ho mpahira maze nkagira izo nica n’izincika, ariko ubwo turi babiri, ndanjya mvumbura na we utange. Nuko ziragenda zigera kuri cya gikombe Bakame ihahiramwo. Bakame ibwira intare iti: uhame ahangaha, uhumirize, niwumva mvuze ngo uratange utange. Bakame iragenda maze ihirika ikibuye kinini, iti: ngaho ntare uratange. 

Nuko Intare itega igitwe. Ikibuye Bakame ihiritse karaza kiyikubitaho kirayica. Intare imaze gupfa, Bakame iraza ,isanze intare yapfuye, irebye n’inyama zo kugikanu cyayo iti: Imboga za none zo nagahebuzo. Inzovu itegereje ko intare igaruka igahebura, yigira inama yo kohereza ingwe iyibwira iti: Izi ntumwa zanjye ziranyobeye. Mbere nohereje inturo irahera, ejo nohereje intare none nayo iraheze. Wa ngwe we, nsanzwe nzi ko uri umugaragu mwiza kandi uzi kunyaruka. Jya kumbariza Bakame niba atarabonye intumwa namutumyeho cyangwa se niba ari umuti yabuze. Uti: Ibyaribyobyose ararembye, ukore ibishoboka byose, umwohehereze umuti. Ingwe ikibyumva irirasa no kwa Bakame. Ikihagera irayibwira iti: Inzovu irantumye ngo Mwana wa mama, mwari mwarabanye neza none agiye gupfa azize kurya wamugize. Ingwe yungamwo iti: Mpa uwo muti nywunyarukane ntasanga inzovu yapfuye tukaba tuyihemukiye twese.

Bakame irayisubiza iti: umuti nywukura kure, reka tubanze dushake icyo dufungura, tubone kujyenda. Nuko Bakame ijyana ingwe ku musozi muremure, iyisiga munsi y’uwo musozi igira iti: Hariya hejuru niho haba udukoko njyiye kuduhiga. Ningira ako mvumbura, ndagatangatanga nkerekeze aho uri hanyuma nguhamagare nti: Uraberwe.Ubwo numara kunyumva, ugarame utege amajanja nikiza uhite ugicakira. Ingwe ibonye bakame igiye iribwira iti:arararara! Mpumirize ntazi icyo yohereje! Nuko irisinziriza ariko ijisho rimwe rirunguruka. Bakame ikomye akamo iti: uratange uratange, yangwe noneho irarikanura. Ibonye ari ikibuye kigistyogogo, gihorera kiyisanga, irizibukira gikomeza mukabande. Nuko ingwe irongera irigwangaza ndetse irihwereza. Bakame iraza, irahamagara iti: Yewe wa ngwe we n’amahoro? Ingwe iti: ce! Bakame ibanga ingata yikorera ingwe yibwirako ari intumbi yayo yikoreye. Igeze hirya ingwe iyikubita urwara. Bakame iratura iti: ubanza iyi ntumbi intozi zayitondagiye. Ifashije hasi intozi irazibura, irongera irikorera. Bakame iragenda, itararenga umutaru ihura nindi bakame irayibwira iti: Enda nyakira, mwana wa ma. Indi irayakira. Ikiyigeza ku mutwe, ingwe iyikubita urwara. Bakame yikoreye ibwira nyirumuzigo iti: Uru ruboho rwawe nibwoko ki, ko numva rufite amahwa! Irongera iti: Enda subirana ibyawe. Bakame bene umuzigo irayisubiza iti: Ntamugabo usubira kucyo yatanze, ijyanire wirire. Imaze kuvuga ityo irigurukira iti: Nyamunsi ntiyapfuye ni ukwisinziriza, nuko yiruka ubutarora inyuma. Aho bigereye aho, ingwe irasimbuka yitera hasi ibwira bakame bari bayikoreye iti: Gashahurwe, ntubona ko mwene wanyu aguhenze ubwenge. Nuko iyikubita urwara irayica irayirya. Irangije iribwira iti: Yambwa yansize turashyira tubonane. Nuko iriruka isubira kwa Bakame yatumweho na nzovu. Ihageze irahamagara iti: Yemwe kwa bakame. Ibuze uyisubiza iti: Ntikarahagera ka kavuna muheto. Nuko ingwe yinjira kwa Bakame iricara iti: Karashyira kaze tubonane. 

Nuko Bakame iratinda irataha. Igeze imbere yinzu yayo yumva ifite ubwoba irahamagara iti: Nzu yanjye nzu yanjye! Imaze akanya yungamo iti: Iyi nzu yanjye ko najyaga nyihamagara ikanyitaba ,ubu none ho yabaye ite! Yongeye guhamagara ubwa gatatu, ingwe irayitaba . Bakame iyumvise iti: Kagwe uwabusa, inzu yitabye ryari! Nguko uko Bakame yarushije amayeri izo nyamaswa zose. Yariye inzovu n’inturo n’intare kandi yikura mu nzara zingwe kumayeri. Si jye wahera hahera inzovu yemeye kubagwa ngo irashaka kumenya kubyina.